U Rwanda rugiye kujya rwinjiza tiriyari 1.5Frw mu bukerarugendo buri mwaka

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 13, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image

Guverinoma y’ u Rwanda ifite gahunda yo guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, butangiza ibidukikije, bukazinjiriza u Rwanda arenga tiriyari 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyari 1.1 z’amadolari y’Amerika) buri mwaka, bitarenze mu 2029.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 12 Kanama 2025, mu kiganiro yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe Yombi, cyagarukaga ku bikorwa bya Guverinoma hagati y’umwaka wa 2024 na 2029.

Yashimangiye ko intego yahereye kuri miliyari zisaga 902 z’Amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 620 z’amadolari ya Amerika) urwo rwego rwinjije mu 2023.

Yagize ati: “Kugira ngo tugere kuri iyo ntego, tuzakomeza guteza imbere ahantu nyaburanga hasanzwe ndetse tunubake ahandi hashya hirya no hino mu gihugu. Ibi bizakorwa hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kubungabunga bidukikije.”

Icyiciro cya kabiri cya gahunda y’iterambere (NST2), kizasoza mu 2029, cyateguwe mu rwego rwo kugeza igihugu hafi yo kugera ku cyerekezo 2050 aho kizaba kiri mu bihugu bikize ku Isi kandi gifite iterambere rirambye kandi rigera ku baturage bose.

Dr. Nsengiyumva yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko ubukerarugendo ari rumwe mu rwego ruteganyijwe kugira uruhare mu bukungu bw’Igihugu, kandi ko ibyoherezwa mu mahanga muri urwo rwego biteganyijwe kuzamuka bikikuba inshuro zirenze ebyiri bikagera ku y’asaga miliyari 10.6 Frw (miliyoni 7.3 z’amadolari y’Amerika mu 2029), avuye ku y’asaga miliyari 5 (miliyoni 3.5 z’amadolari y’Amerika) mu 2023.

Ku bufatanye n’abikorera, yavuze ko udushya tuzakomeza guhangwa mu rwego rw’ubukerarugendo.

Ati: “Imishinga y’ubukerarugendo irengera ibidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima izashyigikirwa.”

Mu rwego rwo gukomeza gushyira u Rwanda mu myanya y’imbere ku Isi mu kwakira Inama mpuzamahanga binyuze mu rwego rwahariwe kwakira inama n’ibikorwa by’imirukigarisha (MICE) hari gahunda zigamije gutuma u Rwanda rukomeza kwakira inama zo ku rwego rwo hejuru zirimo imurikagurisha mpuzamahanga, imikino n’imyidagaduro.

Hari gahunda kandi yo kunoza ubuziranenge bw’imitangire ya serivisi mu rwego rw’ubukerarugendo, cyane cyane ku bijyanye n’inama mpuzamahanga.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko abakozi bo muri uru rwego bazahabwa amahugurwa n’uburyo bwo kongera ubushobozi.

Yongeyeho ko amabwiriza n’igihe ngenderwaho bizanozwa kandi ko iterambere ry’imikino rizibanda ku kubaka urwego rukomeye rwa siporo rushyigikirana n’inganda z’ubukerarugendo.

Yagize ati: “Uru rwego ruzibanda ku guteza imbere siporo guhera ku rubyiruko”.

Yavuze ko ibikorwa remezo bya siporo bizongerwa hirya no hino mu mu gihugu, bikazafasha kumenya no gutoza abafite impano binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa bakomeye barimo n’abikorera.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) rutangaza ko u Rwanda rwinjije asaga miliyari 941 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 647 z’amadolari y’Amerika) mu bikorwa bishingiye ku bukerarugendo mu 2024, rukaba rufite intego yo kwinjiza arenga tiriyari 1Frw (miliyoni 700$) mu 2025.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi bagejejweho gahunda za Guverinoma mu myaka itanu iri imbere
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 13, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE