Giants of Africa yatashye ku mugaragaro ikibuga cya 10 yubatse mu Rwanda (Amafoto)

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukaziyire ari kumwe na Masai Ujiri uyobora Umuryango Giants of Africa na Kawhi Leonard ukinira La Clippers muri NBA, batashye ku mugaragaro ibibuga bitatu bya Basketball byubatswe ku ishuri rya Saint Ignatius Kibagabaga.
Ni igikorwa cyabaye Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Kanama 2025, ku munsi wa nyuma w’Iserukiramuco rya Giants Of Africa ryari rimaze Icyumweru ribera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.
Uyu muhango witabiriwe n’abandi barimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi, Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball, Mugwiza Désiré ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri rya St Ignatius.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye abanyeshuri bo muri St Ignatius n’urubyiruko rwo muri Kibagabaga kubyaza umusaruro aya mahirwe.
Ati: “Turashimira buri umwe wagize uruhare kugira ngo ibi bigerweho, by’umwihariko Masai na Kawhi. Twishimira cyane ko ibi ari ibikorwa n’Abanyafurika ubwabo.”
Yakomeje agira ati: “Rubyiruko mwiyizere, ntugasuzugure imbaraga zikurimo aho waba uturuka hose. Muzakoreshe iki kibuga neza mukibyaze umusaruro kuko ni amahirwe yo kudapfusha ubusa.”
Masai Ujiri yashimye Kawhi Leonard bakoranye kuri uyu mushinga ndetse yagaragaje ko na Perezida Kagame amushyigikira.
Ati: “Ndashimira cyane Kawhi twafatanyije. Twari kumwe twegukana NBA mu 2019. Iki ni igikorwa gikomeye cyane kuba tugeze ku kibuga cya 43. Rubyuriko, uru ni urugero rw’ibishoboka, mukomeze kugira inzozi zagutse.”
Umuryango wa Giants of Africa umaze kubaka ibibuga 43 muri Afurika, aho intego ari ukubaka
ibibuga 100 mu bihugu binyuranye bya Afurika, 10 muri byo bikaba ari ibyo mu Rwanda.
Masai Ujiri w’imyaka 54 uvuka muri Nigeria, abinyujije mu mushinga we Giants of Africa (GOA), afasha abana bakiri bato bo muri Afurika gukura bakunda umukino wa Basketball.
Uyu mushinga wa GOA watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria gusa kugera mu 2014 ubwo Masai yafunguraga imipaka atangira kubikora no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.




