Gakenke: Mugunga hari aho bagicana agatadowa kuko nta mashanyarazi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 31, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Mungunga cyane cyane mu Kagari ka Munyana Akarere ka Gakenke, baravuga ko bamaze igihe bategereje amashanyarazi baraheba, mu gihe utundi duce tw’ako karere two wamaze kuhagerwaho n’uwo muriro.

Bavuga ko kubura umuriro w’amashanyarazi bibangamiye uburezi, ubukungu n’imibereho rusange, ku buryo bamwe basigaye bifashisha udutadowa, ibishishimuzo kugira ngo babone urumuri nijoro.

Nyirakabuga Marie Louise wo mu Kagari ka Munyana, Umudugudu wa Nturo, avuga ko abana babo batabona uburyo bwo gusubira mu masomo, akifuza ko na bo bahabwa umuriro w’amashanyarazi

Yagize ati: “Twibera mu kizima, ni twe dusigaye tutagira umuriro, dukoresha ibibingo kugira tubashe kubona, abifite bagura amatoroshi, abandi bagakoresha udutadowa natwo tubasaba peteroli ihenze kandi nayo imyotsi yayo idutera indwara z’ubuhumekero, duteka kare byashya tukarira hanze”.

Bamwe mu rubyiruko rwo muri ako gace bavuga ko kubera  nta muriro bafite bamwe bahitamo kujya mu mujyi , abandi ngo bakagura ibikoresho byabo ntibabone uko babikoresha kuko bisaba umuriro, nk’uko  Nshimiyimana Jean Claude, umusore wize imyuga ariko ubu utagira aho akorera abivuga.

Yagize ati: “Nize gusudira, mfite ibikoresho ariko nta muriro. Naje gusubira mu rugo ntekereza ko nzihangira umurimo ariko biranga. Muri aka gace kwihangira imirimo biracyari inzozi, urubyiruko nka twe rutangiye kujya kwibera mu mujyi aho umuriro uri, ubu ntawagura televiziyo kuko ntabwo twabona uko tuyicana.”

Abaturage bavuga ko uburyo bukoreshwa nko gucana peteroli kugira ngo babone urumuri nabwo bugira ingaruka ku buzima. Hari abagaragaza ko bahumeka imyotsi mibi, bigatuma bahura n’ibibazo byo guhumeka cyangwa kwangirika kw’amaso.

Twagirimana Samuel yagize ati: “Iyo ducanye peteroli ahantu hafunze mu nzu ngo abana bige, hashira nk’isaha tukumva umwuka uremereye, abana bakarwaragurika. Ibi ntabwo ari ubuzima bujyanye n’iki gihe, dukwiye gutabarwa.”

Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG), umukozi wacyo mu karere ka Gakenke Eng. Dusengimana Damien yavuze ko ikibazo cya Mugunga kiri mu igenamigambi riri hafi gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “Hari imishinga iri gushyirwa mu bikorwa muri Mugunga, harimo n’uwo kwegereza amashanyarazi abaturage. Hari umushinga uteganyijwe mu gihugu hose no mu Karere ka Gakenke umuriro uzabageraho ubu icyo ikigo cyakoze ni ukubaha imirasire kandi mu minsi iri imbere, iki kibazo kizaba cyakemutse.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke nabwo bugaragaza ko bufite inyigo isobanutse, nubwo hari utugari tutarawubona.

Niyonsenga Aime Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yagize ati: “Dufite gahunda ifatika yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose. Twemera ko hari utugari tutarawubona, ariko hari imishinga iri mu nzira, harimo uwa Mugunga mu Kagari ka Munyana ku bufatanye na REG kandi mu mezi make ari imbere, abaturage b’aka gace bazaba bafite amashanyarazi.”

Yakomeje avuga ko kubura umuriro ari kimwe mu bikoma mu nkokora iterambere ry’abaturage, cyane cyane mu byiciro by’urubyiruko n’abafite ubumenyi bwihariye, asaba abaturage gukomeza kwihangana no gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo imishinga iriho ishyirwe mu bikorwa neza kandi vuba.

Udusantere two muri Munyana nta mashanyarazi tugira
Ingo zo mu Kagari ka Munyana muri Mugunga baracyacana agatadowa
Agace ko muri Munyana ho muri Muzo nta mashanyarazi bagira
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 31, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE