Busogo babangamiwe n’amazi ava mu birunga asatira ingo akanangiza imyaka

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 30, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Bamwe mu baturage bo mu Tugari twa Nyiragaju na Sahara, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze imyaka isaga ine bahangayikishijwe n’amazi ava mu birunga, cyane cyane mu bihe by’imvura, akangiza imyaka yabo, agasatira ingo ndetse akanuzura umuhanda wa Kaburimbo Musanze – Rubavu.

Ayo mazi, iyo yamanutse, agenda akora nk’umugezi muto utunguranye, ukanyura mu mirima, ugatwaramo imyaka y’abaturage ndetse hari n’igihe agera mu ngo zabo. Hari ubwo n’imodoka zitabasha kuhanyura, bikaba ngombwa ko Polisi y’u Rwanda ihahagarara kugira ngo ifashe abaturage bagerageza kwambuka uwo muhanda igihe wuzuye amazi.

Tuyiringire Epimaque, umwe mu batuye bagahinga muri aka gace, avuga ko imyaka ye yagiye yangizwa n’amazi buri mwaka, bikamugiraho ingaruka zikomeye mu mibereho.

Yagize ati:“Maze imyaka 3 mpinga hano, ariko buri gihe imvura ivuye mu birunga iraza igatwara ibirayi n’imboga. Uyu mwaka nangirijwe  amashu n’ibirayi nagombaga gusarura mu kwezi kwa munani. Ubu sinzi aho nzakura amafaranga yo kwishyurira abana ishuri ndetse n’ibyo kuntunga,”

Sebaganizi Theoneste avuga ko ariya mazi ateza umutekano muke cyane mu bihe by’abana baba bari kujya kwiga, uretse ko no muri ibi bihe by’impeshyi imvura irimo kugwa ituma batabasha kugira aho batuma umwana nko ku isoko rya Byangabo.

Yagize ati:  “Amazi amanuka afite imbaraga nyinshi. Abana baramutse badashishoje bashobora kurohama. Hari ubwo amanuka nijoro, agasanga abantu baryamye. Ubu turi mu bwoba igihe cyose”.

 Nyirampabwa Eline na we utuye muri aka Kagari ka Nyiragaju avuga ko iyo imvura iguye amasaha make gusa, umuhanda wa kaburimbo Musanze–Rubavu ushobora kuzura, bikabuza abagenzi gutambuka.

Yagize ati:“Iyi mvura muri iyi minsi n’ubusanzwe isigaye igwa itunguranye, iki kibazo kimaze imyaka 4, bamwe barimutse, tekereza ko imvura igwa  Polisi ikaza guhagarikira abaturage cyane abanyantege nke kugira ngo bambuke, twifuza ko twabona umuyoboro utwara aya mazi kuko urabona ko n’iyo imvura yahise hano hose ni ibizenga bituzanira imibu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse yemera ko iki kibazo gihari kandi kimaze igihe.

Avuga ko cyamaze gushyirwa mu bikorwa biteganyirizwa gukorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2026.

Yagize ati: “Turabizi ko amazi ava mu birunga agera muri aka gace. Tumaze gukora inyigo yo gukemura iki kibazo binyuze mu kubaka umuyoboro mugari ujyana ayo mazi bizakorwa muri gahunda yo kwagura Pariki y’ Igihugu y’Ibirunga ni nabwo iki kibazo bizagendana, kuko ubu hari gutangwa amasoko muri 2026 hazatangira ibikorwa.”

Abaturage bifuza ko iyi gahunda yihutishwa kugira ngo bakomeze ibikorwa by’ubuhinzi n’indi mirimo y’iterambere nta nkomyi.

Amazi ava mu birunga yangiza imyaka y’abaturage
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 30, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE