Uganda: Abategura ibitaramo barataka kudahabwa amafaranga agenerwa abahanzi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 30, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Abagize itsinda ry’abategura ibitaramo muri Uganda, baratabaza nyuma yuko amafaranga agenerwa urwego rw’ubuhanzi bo batayahabwaho, abahanzi nyirizina gusa bakayiharira.

Ukuriye iryo tsinda, Abtex uzwi mu gutegura ibitaramo, batangaje ko Eddy Kenzo atazigera yongera kuririmba mu bitaramo bateguye, bamushinja kubasibira amayira ntibabashe guhabwa inkunga ya miliyari 33 z’amashilingi ya Uganda yagenwe na Leta ngo ifashe abahanzi n’abandi bo mu ruhando rw’ubuhanzi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Abtex yavuze ko Kenzo atubaha abategura ibitaramo kandi ko abaca inyuma akabwira Perezida Museveni ko abategura ibitaramo badakwiye kugenerwa iyo nkunga.

Yagize ati “Eddy Kenzo yerekanye ko atadukeneye. Ni we utubuza kwegera Perezida kandi natwe dufite ibibazo byinshi bikwiye kwitabwaho.”

Abtex n’itsinda rye bavuga ko batajya bahabwa agaciro, icyakora babona bafatwa nk’ibikoresho kuko abahanzi bahabwa agaciro ariko abategura ibitaramo byabo ntibitabweho.

Ati: “Twahindutse ibikoresho, Leta itekereza ku bahanzi gusa, ntitekereze ku bandi nk’abategura ibitaramo. Ese muri za miliyari 33, twebwe twahawe angahe, kubera iyo mpamvu, Kuva ubu Eddy Kenzo nta gitaramo na kimwe twateguye azongera kuririmbamo kandi n’abahanzi babarizwa muri Federasiyo y’Abahanzi (UNMF) ayoboye nabo ntabwo bazaririmba.”

Ubusanzwe Abitex yitwa Abbey Musinguzi akaba amaze igihe mu bikorwa byo kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi no gutegura ibitaramo kuko yabitangiye mu 2013.

Eddy Kenzo aherutse kubwira Sanyuka tv ko yiteguye ibyo abantu bazavuga byose kuko azi neza ko atari benshi bazabyumva uko bikwiye, icyakora ngo agomba gukoreshwa icyo yagenewe kubera ko azatangwa hagamijwe guteza imbere umuziki n’abahanzi.

Abitex abona abategura ibitaramo bafatwa nk’ibikoresho agashinja Eddy Kenzo kubigiramo uruhare
Eddy Kenzo avuga ko amafaranga yagenewe gutera inkunga abahanzi azakoreshwa icyo yagenewe
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 30, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE