EXPO 2025 yatangiye gushyuha, RPC Ltd yitabiriye bwa mbere nk’umuterankunga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 30, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2025 (RITF2025) ryamamaye nka EXPO ryatangiye guhera ku wa 29 Nyakanga, ryatangiye gushyuha, abamurika ndetse n’abasura ibimurikwa bakomeje kwitabira ku bwinshi.

Iri murikagurisha ryuzuyemo udushya dutandukanye, harimo n’ibigo byitabiriye ku nshuro ya mbere, nk’Ikigo cy’Icapiro ry’Igihugu gikora Ubucuruzi (RPC Ltd/ Rwanda Printery Company Limited) kimaze kuba ubukombe mu gucapa inyandiko zinyuranye zoherezwaga mu mahanga.

Ubuyobozi bwa RPC bwagaragaje ko bwishimiye kwitabira iri murikagurisha atari nk’umurika gusa ahubwo ari n’umwe mu baterankunga b’imena.

Iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya 28 ryatangiye ku wa 29 Nyakanga rikazasoza ku ya 17 Kanama 2025, aho ryitabirwa n’ibigo bisaga 480 biturutse mu bihugu 30 harimo n’u Rwanda.

RPC Ltd ni kimwe mu bigo bya Leta bikora ubucuruzi byitabiriye, ubuyobozi bwayo bukaba bwiteze umusaruro ushimishije mu kurushaho kwegera abakiliya no gusobanura serivisi zinyuranye itanga.

Uretse serivisi zo gucapa zigenerwa inzego za Leta, RPC Ltd inakorana n’inzego z’abikorera ndetse n’abantu ku giti cyabo baba abo mu gihugu imbere cyangwa abo mu mahanga.

Icyo kigo ni na cyo gicunga ibinyamakuru Imvaho Nshya na La Nouvelle Relève, aho gikomeje kubiteza imbere ngo birusheho kugeza ku Banyarwanda n’abanyamahanga amakuru yizewe.

Bizimana Jerome, Umuyobozi w’Agateganyo wa RPC Ltd, yavuze ko kwitabira iryo murikagurisha rigiye kubabera amahirwe yo kurushaho kwegera abaturage no kubasobanurira uburyo bashobora gukomeza gukorana n’iki kigo mu birebana na serivisi.

Yagize ati: “Uko imyaka igenda iza ni ko hagaragara impinduka nziza mu mitegurire n’imigendekere y’imurikagurisha Mpuzamahanga ribera i Gikondo. Ni yo mpamvu natwe nka RPC twifuje kumurikira Abanyarwanda ibyo dukora, abazasura ikibanza cyacu tubahishiye byinshi.”

Yakomeje ashimira ubufatanye RPC Ltd ifitanye n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) bubonwa nk’amarembo yo kurushaho kwagura servisi zikarushaho kugera kuri benshi.

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF) buvuga ko ubwitabire ndetse n’uburyo iryo murikagurisha risurwa birishyira ku mwanya wa mbere mu mamurikagurisha mpuzamahanga abera mu Karere.                   

Mu bizamurikwa muri uyu mwaka harimo inzego zitandukanye uhereye ku itumanaho n’ikoranabuhanga, serivisi z’ibigo bya Leta, ubwubatsi, ubuhinzi, ibikoresho bya elegitoronike, ibikomoka kuri peteroli, imashini, imyenda, ubukerarugendo, ubukorikori, ibikoresho byo mu nzu, ubucukuzi, amabanki, ibiribwa n’ibinyobwa, icapiro, serivisi z’ubutabera, iz’itangazamakuru n’ibindi.

PSF ivuga ko uyu mwaka wihariye ku kuba witabiriwe n’abanyamahanga benshi ugereranyije n’imyaka yabanje, cyane ko harimo abaturuka mu bihugu 30.

Mu bigo 480 bitegerejwe muri iri murikagurisha, harimo 136 by’abanyamahanga, mu gihe umwaka ushize, iryo murikagurisha mpuzamahanga ribera i Gikondo kuri MAGERWA, ryitabiriwe n’abaturutse mu bihugu 17 ibigo byamuritse bikaba 448 byarimo 119 byaturutse hanze y’u Rwanda.

RPC Ltd yitabiriye EXPO bwa mbere nk’umuterankunga
Imyiteguro kuri bamwe ikomeje kujyana n’ibikorwa byo kumurika
Kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga birabonwa nk’amahirwe yo kwagura amasoko kuri RPC Ltd
Abamurika baturutse mu bihugu bisaga 30 biteguye kwakira ababagana
Imyambaro na yo iri mu bimurikwa ku bwinshi
Inkweto nziza muri EXPO zikomeje kugeramo
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 30, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE