Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera Amb.Gao guhagararira u Bushinwa mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi mushya w’u Bushinwa, Gao Wenqi guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
Amb. Gao Wenqi, yageze mu Rwanda ku wa 27 Kamena 2025, aje gusimbura mugenzi we Amb. Wang Xuekun wari usoje imirimo ye mu Rwanda.
Yakiriwe n’abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda nabo muri Ambasade y’u Bushinwa. Icyo gihe yavuze ko yiyemeje guteza imbere ubufatanye bunoze kandi bizagirira akamaro ibihugu byombi n’abaturage babyo.
Ambasaderi Wang wari ucyuye igihe yasezerewe na Perezida Kagame muri Werurwe nyuma y’uko na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yari aherutse kumwakirana n’abandi Badipolomate akabashimira ku ruhare rwabo mu guteza imbere umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda.
Muri Nzeri 2022 ni bwo Perezida Kagame yakiriye impapuro zemereraga Amb. Wang Xuekun guhagararira u Bushinwa mu Rwanda. Icyo gihe Wang Xuekun yari asimbuye Amb. Rao Hongwei, wari uherutse gusoza inshingano ze nka Ambasaderi w’u Bushinwa kuva mu 2016.
U Rwanda n’u Bushinwa bisanzwe bifitanye umubano wihariye umaze imyaka irenga 50.
Ibihugu byombi, umubano wabyo ushingiye mu kwimakaza ubutwererane mu bya politiki, ubukungu, guhererekanya umuco gusangira ubunararibonye mu burezi, ubuzima, ubuhinzi, iterambere ry’ibikorwa remezo, ishoramari n’ibindi.



