Rubavu:  Abagabo 2 bafatanywe udupfunyika 80 tw’urumogi

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 27, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Nshimyumuremyi Céléstin w’imyaka 41, uturuka mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, na Niyoyatwiremeye Jean Bosco w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Kinazi Akarere ka Ruhango, bafungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu nyuma yo gufatirwa mu cyuho batwaye udupfunyika 80 tw’urumogi.

Amakuru Imvaho Nshya ikesha umwe mu bari ku irondo ry’umwuga baabafashe, ni ay’uko bafatiwe imbere ya Gare ya Rubavu bagiye gutega imodoka berekeza i Kigali barufite mu gikapu.

Ati: “Twari turi ku irondo mu ma saa cyenda z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nyakanga, tubona abagabo babiri umwe afite igikapu undi bari kumwe bagendana bihuta cyane, turabahagarika babanza kwanga dukomeza kubasatira babona guhagarara.”

Yakomeje agira ati: “Twabonye amasura yabo tutayamenyereye muri uyu mujyi, tubabwira kuzana igikapu bari bafite tukabasaka, bakiduhaye dusatse dusangamo udupfunyika 80 tw’urumogi. Badashidikanyije bahise bavuga ko bari barujyanye mu Mujyi wa Kigali bagiye muri Gare gutega imodoka.”

Mugenzi we na we bari kumwe ku irondo, yagize ati: “Si ubwa mbere dufata abantu nk’aba kuko n’abatwara magendu turabafata. Iyo tubonye uwo tudashira amakenga turamuhamagara tukamubaza ibyo afite. Hari abo dusangana za magendu, abandi tukabasangana ibiyobyabwenge birimo n’urwo ruomogi, bagashyikirizwa inzego z’umutekano bakajya kubisobanura. N’aba ni bwo buryo twabafashemo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, yemeje ko abo bagabo bafashwe bakiri imbere ya Gare, agashimira abanyerondo ry’umwuga bakoze akazi kabo neza bakabafata.

Ati: “Ni byo twabafashe, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi. Umwe ni uwo Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, undi ni uwo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. Twarubafatanye bagenda n’amaguru, bagiye kwinjira muri Gare ya Rubavu. Bagifatwa ntibahise batubwira aho bari barukuye, ariko turizera tudashidikanya ko bazabibwira ubutabera bikaduha inzira zo gufata n’abandi bashaka kwiyoberanya batwaye ibitemewe.”

Yakanguriye abaturage bakora ibitemewe bose kubireka bagakora ibibateza imbere byemewe, akomeza agira ati: “Kuba twabafashe ubwabyo ni uko ingamba zo kubahashya zihari. Inzego z’ibanze n’irondo ry’umwuga barabikanguriwe, utambutse nijoro tukabona tumushidikanyaho n’ibyo atwaye, turamuhamagara tukamubaza twasanga nta kibazo tukamurekura twasanga gihari agafatwa agashyikirizwa inzego z’umutekano.”

Yavuze ko uretse abafatanywe urumogi, harimo n’abafatanwa n’ibindi bicuruzwa bya magendu ku bufatanye bw’abaturage, Irondo ry’umwuga n’inzego z’umutekano.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 27, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE