Byinshi ku mushinga wa Gari ya Moshi uhuza u Rwanda na Tanzania

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tanzania byongeye kwiyemeza kurushaho kwimakaza ubutwererane butanga umusaruro ku baturage b’ibihugu byombi by’umwihariko horoshywa imigenderanire irimo no kuzuza umushinga wa Gari ya moshi uhuza Isaka na Kigali.
Mu mwaka wa 2018 ni bwo u Rwanda na Tanzania byiyemeje kubaka uwo muhanda wa Gari ya Moshi witezweho gutanga umusanzu ukomeye mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa bibisikana hagati y’ibihugu byombi.
Biteganywa ko inzira ya Gari ya Mashi igomba guturuka ku bubiko bwa kontineri bwo ku butaka (ICD) buherereye ahitwa Isaka mu Karere k’icyaro ka Kahama, Intara ya Shinyanga muri Tanzania.
Iyo nzira ya Gari ya Moshi yagombaga kuba yaruzuye mu 2022 ariko hakazamo imbigamizi zinyuranye izaca mu majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Tanzania igere ku Rusumo mu Karere ka Kirehe.
Kuva ku Rusumo, iyo nzira izakomereza mu Rwanda irangirire i Kigali ifite uburebure bungana na kilometero 571
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bw’Afurika y’Iburasirazuba Mahmoud Thabit Kombo, yavuze ko ibihugu byombi byiyemeje gushyira uyu mushinga mu ngiro.
Mu nama yahuje Komisiyo Ihoraho Ihuriweho n’u Rwanda na Tanzania yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga, Minisitiri Kombo yashimangiye ko Gari ya Moshi ihuza ibihugu byombi izagira uruhare rukomeye mu kurushaho kunoza ubuhahirane.
Yavuze ko ibirebana na tekiniki, inyigo ndetse n’igenamigambi rijyanye n’ahazanyura iyo nzira, byaganiriweho ku rwego rw’abaminisitiri muri Tanzania.
Umugambi wo gusubukura ingendo za Air Tanzania mu Rwanda
Ku rundi ruhande, Minisitiri Kombo yavuze ko mu bihugu bihana imbibi na yo, u Rwanda rufite umubare munini w’abatega indege bajya cyangwa bava muri Tanzania, Sosiyete ya RwandAir ikaba ikora ingendo za buri munsi.
Ati: “Ni yo moamvu bidutera imbaraga kubera ko guhuza abantu ari ingenzi cyane mu mubano uwo ari wo wose. Bityo rero ubufatanye kuri serivisi z’indege burakomeje kandi twiteze ko tuzarushaho gukora ibirenze.”
Minisitiri Kombo yanakomoje ku buryo RwandAir ikora neza mu gihugu cyabo.
Ati: “Ikindi, nahawe amakuru y’uko 90% by’itsinda ryavuye muri Tanzania nanjye ndimo twazanye na RwandAir; RwandAir irimo gukora akazi gakomeye. Ikindi turimo gushishikariza Air Tanzania na yo gusubikura ingendo zijya n’iziva i Kigali.”
Uretse ingendo zikorwa n’abagenzi, Air Tanzania irateganya kuzana mu Rwanda serivisi yo gutwara imizigo kuko ifite umwihariko wo kugira indege nini cyane itwara imizigo, yitezweho kongera ubushobozi bwo gutwara imizigo mu kirere cy’u Rwanda.
