Perezida Kagame yitezwe mu nama y’Abepisikopi b’Afurika na Madagascar

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 27, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yitezweho kuzageza ijambo ku basaga 250 bazitabira Inama ya 20 ihuza Abepisikopi bo muri Afurika na Madagascar (SECAM) izatangira ku wa 30 Nyakanga ikageza ku wa 4 Kanama 2025. 

Iyo nama izaba ihurije hamwe Abakaridinali, Abepisikopi, Abapadiri, Abihayimana b’abagabo n’abagore, Abalayiki n’abandi biyeguriye Imana, bazaba baganira ku musanzu wa Kiliziya Gatolika mu guhangana n’ibibazo binyuranye byugarije Afurika. 

Nk’uko bigaragara muri gahunda yashyizwe hanze n’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda (CEPR), biteganyijwe ko Perezida Kagame azafata ijambo ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Mahmoud Ali Youssouf. 

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyo nama uzayoborwa na Ambasaderi wa Vatican mu Rwanda Arikiyepisikopi Arnaldo Sanchez Catalon, ahagana saa kumi z’igicamunsi. 

Amb. Catalon yitezweho kugeza ubutumwa bwa Papa Leo wa XIV, ku bitabiriye iyo nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kirisitu, Isoko y’Amahoro, Ubwiyunge n’Amahoro.”

Ibirori bitangiza iyo nama bizaba bigizwe n’ubutumwa buzatangwa n’Abasenyeri baturutse mu bihugu bitandukanye, indirimbo gatolika zinyuranye, bikaba byitezwe ko uzabimburira abandi ari Antoine Karidinali Kambanda unabereye Umuyobozi CEPR. 

Umuyobozi wa AUC Mahmoud Ali Youssouf  ategerejweho kuzatanga  ubutumwa akurikiye Arikiyepisikopi José Domingo Ulla uyoboye Ihuriro ry’Abepisikopi muri Amerika y’Amajyepfo (CELAM), Ladislav Karidinali Nemet uhagarariye Inama y’Abasenyeri b’i Burayi (CCE), uhagarariye Ihuriro ry’Inama z’Abasenteri b’Aziya (FABC) Karidinali Filipe Neri Ferrão ndetse na Arikiyepisikopi Thomas Robert Zinkula uhagarariye Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USCCB).

Fridolin Karidinali Ambongo, Perezida wa SECAM akaba na Arikiyepisikopi ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ni we witezweho gufungura ku mugaragaro iyo nama mu ijambo ry’iminota 15. 

Nyuma y’aho Perezida Kagame azakurikiraho, nk’Umukuru w’Igihugu cyakiriye iyo nama, maze hakurikireho ifoto y’urwibutso n’isengesho risoza. 

Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bashyigikiye ko Kiliziya Gatolika ikwiye kugira uruhare rukomeye mu gufasha Afurika kwishakamo ibisubizo by’ibibazo biyugarije.

Kiliziya Gatolika isanga wa mbere ugomba gutwangwa ari ugukoreshabijwi ryayo rigera kure mu gushaka umuti w’ibibazo bibimo intambara, ihinyora ry’uburenganzira bwa muntu, ibibazo by’abimukira n’ibindi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 27, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
IRAHARI says:
Nyakanga 29, 2025 at 1:42 pm

Birakwiye

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE