Burikantu wakekwagaho gukingirana abakobwa yafunguwe

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 25, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Mwitende Abdoulkarim wamamaye nka Burikantu ku mbuga nkoranyambaga yafunguwe nyuma y’iminsi mike ishize atawe muri yombi akekwaho guhohotera abakobwa yafungiranye mu nzu.

Inkuru z’itabwa muri yombi rya Burikantu zasakaye tariki 20 Nyakanga 2025 bitangajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

RIB yari yatangaje ko Burikantu yari akurikiranyweho gufungirana abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025 ni bwo Burikantu yashyize ku mbugankoranyambaga ze ko yafunguwe.

Yanditse ati: “Ubu ndimo guhumeka umwuka w’Inyarugenge.”

Jacky bakoranye indirimbo na we yanditse ati: “Ikaze nanone Muvandimwe wange Burikantu, Imana ni nziza ibihe byose, shimwa Yesu kuko utameze nk’abana b’abantu.”

RIB ihora yibutsa Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ushaka gufatirana umuntu mu ntege nke kugira ngo agire ibyo amutegeka cyangwa amuryoza.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 25, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Jado C says:
Nyakanga 25, 2025 at 2:25 pm

Gufunga siwe ufungura musaza! Kandi nawe wisubireho mubyo ukora byose kuko byishi bivamo icyaha

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE