Abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri UNMISS basimbuwe baranashimirwa

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Itsinda RWAFPU1-9  ry’abapolisi b’u Rwanda bamaze umwaka mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), ryasimbuwe n’itsinda RWAFPU1-10 riyobowe na ACP Corneille Murigo. 

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nyakanga, ni bwo abapolisi bagize RWAFPU1-9  basesekaye ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, mu gihe n’ababasimbuye bahagurutse i Kigali mu gitondo berekeza Malakal mu Ntara ya Upper Nile.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage; Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, yahaye  ikaze abasohoje ubutumwa abashimira akazi keza bakoze.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda irabashimira cyane ku bwitange n’umurava mwagaragaje, imyitwarire na disipulini byabaranze bikabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.”

ACP Ruyenzi yabibukije ko bavuye mu kazi kamwe ariko ko baje mu kandi, abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro no kugendana n’impinduka kugira ngo bakomeze gutanga umusaruro.

Ati: “Mu gihe cy’umwaka mumaze mu butumwa hari ibyahindutse, mukomeze kugendana n’igihe mufatanya na bagenzi banyu mu kurushaho kuvugurura imikorere murangwa n’indangagaciro no guhoza umutima ku kazi nk’uko mwabigaragaje muri mu butumwa bw’amahoro.”

Usibye ibikorwa byo gucungira umutekano abaturage b’abasivili no kurinda ibikorwaremezo n’ibikoresho byifashishwa n’Umuryango w’Abibumbye, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bahakorera n’ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage. 

Ibyo bikorwa birimo Umuganda Rusange, gufasha abaturage batishoboye babagezaho imiti, amazi meza n’ibindi bigira uruhare mu gutuma barushaho kubagirira icyizere no kugaragaza ubufatanye.

Itsinda ryagiye mu gitondo ryari rigizwe n’abapolisi 240.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, aho kuri ubu habarizwa amatsinda abiri y’abapolisi akorera Malakal no mu murwa mukuru Juba.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE