Perezida Kagame yakiriye Dr. Nsengiyumva yagize Minisitiri w’Intebe

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Dr. Justin Nsengiyumva yaraye agize Minisitiri w’Intebe, bagirana ibiganiro byibanze ku kujya inama ndetse no guhuza iby’ibikorwa by’ingenzi u Rwanda rushyize imbere.

Ku wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga, ni bwo Perezida Kagame yagize Dr. Nsengiyumva Justin Minisitiri w’Intebe asimbuye Dr Ngirente Edouard wahawe izo nshingano guhera tariki ya 30 Kanama 2017.

Dr Nsengiyumva ni umuhanga mu by’ubukungu, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza.

Yari asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), inshingano zatumye aba inkingi ya mwamba kwimakaza Politiki y’ifaranga ihamye ndetse no kureberera iterambere ry’urwego rw’imari rw’u Rwanda muri rusange.

Amakuru agaragaza ko mbere yo kujya muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr Nsengiyumva yabaye Umuyobozi Mukuru mu by’Ubukungu mu kigo gishinzwe ibya Gari ya Moshi mu Gihugu cy’u Bwongereza, mu ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu.

Ubwo yari muri izi nshingano, Dr Nsengiyumva yatangije ibikorwa bitandukanye byafashije mu iterambere ry’icyo kigo cyitwa Rail and Road.

Byongeye kandi, Dr. Justin Nsengiyumva yabaye impuguke mu bukungu mu Ishami rishinzwe umurimo na Pansiyo muri Guverinoma y’u Bwongereza, aho yagize uruhare mu gushyira mu bikorwa ivugurura ryahuzaga inyungu zose z’imibereho imwe, inonosora na gahunda y’imibereho kugira ngo irusheho kugenda neza.

Mbere yo kuva mu Bwongereza, Dr Justin Nsengiyumva yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), aho yayoboye ibiganiro by’ubucuruzi by’u Rwanda mu Muryango w’Ubucuruzi Mpuzamahanga (WTO) ndetse no mu yandi mashyirahamwe y’ubukungu y’Akarere nka COMESA, EAC, ICGLR, na EPA.

Dr. Nsengiyumva kandi yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, aho yayoboye iterambere rya politiki y’udushya kandi akorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cya Guverinoma cyo kuva mu Gifaransa himurirwa mu Cyongereza nk’ururimi rw’inyigisho mu mashuri.

Afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester hagati ya 2011 na 2015. Afite kandi Masters mu bijyanye n’ingamba z’ubukungu n’imicungire yabwo yakuye muri Kaminuza ya Nairobi n’Impamyamenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bucuruzi yakuye muri Catholic University of Eastern Africa.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE