Sena yasabye Guverinoma kwihutisha igikorwa cyo kwimura abatuye mu birwa

Inteko Rusange ya Sena yasabye Guverinoma gukora gahunda ihamye yo kwimura abaturage batuye mu birwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga n’iyo kubyaza umusaruro ibirwa bizaba bitagituweho.
Uyu mwanzuro wafashwe ubwo Inteko Rusange ya Sena yasuzumaga raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu birebana no guteza imbere imibereho y’abaturage batuye mu birwa.
Perezida w’iyo Komisiyo, Umuhire Adrie yavuze ko ubwo basuraga abatuye mu birwa bigera muri 12 bituwe n’abaturage bagera hafi mu bihumbi 7, basanze hari ibikenerwa by’ibanze bidahagije nk’amashuri, amavuriro, imihanda cyangwa se bikaba bitanahari, hari ibyo ubuyobozi bw’ibanze bukemura ako kanya.
Yagize ati: “Iyo Abasenateri basuye abaturage, tukajyana n’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere hari na byinshi bihita bikemuka tukiri ahongaho tutanashyize muri iyi raporo.”
Agaruka ku bibazo byabajijwe n’Abasenateri, ku kijyanye n’abanyeshuri biga amashuri abanza ntibakomeze cyabajijwe na Senateri Uwera Pelagie yavuze ko, koko ari ikibazo cyugarije abatuye mu birwa.
Ati: “Ni imbogamizi twabonye, Tuzi ko muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere ya mbere (NST1), haba mu ya kabiri (NST2), hagiye hakorwa byinshi bitandukanye ngo umunyeshuri yige adakora urugendo rirerure, abashe kwiga hafi yaho atuye. Bagire ya mashuri y’ibanze y’imyaka 9, ariko habeho n’amashuri y’ibanze y’imyaka 12.”
Kwambuka amazi nta bwato bwa kijyambere bibangamira imyigire
Indi mbogamizi yagaragaye ni iyo kwambuka amazi bajya gushaka aho bakomereza amashuri mu burezi bw’imyaka 9 na 12, ndetse bigatuma hari abana bamwe na bamwe bava mu ishuri.
Yagize ati: “Uretse ibirwa 2 harimo igifite uburezi bw’imyaka 9, ahandi hari ubwa 12, ariko nabwo usanga bafite za mbogamizi zo kubona abarimu bajya kubigisha.Ni ikibazo, ariko n awa munyeshuri urangije abanza, bisaba ko akomeza kajya mu y’imyaka 9, biramusaba kwambuka mugitondo, akajya gushakaishurti yambutse amazi, nimugoroba akaza gusubirayo.”
Perezida wa Komisiyo yagaragaje ko Guverinoma hari icyo yakoze, atanga urugero ku bimuwe nk’abo mu kirwa cya Sharita, Imiryango 80 yabanje kwimurwa hitawe ku bafite abana biga mu wa 4, mu wa 5, mu wa 6, ariko nabo kuri ubu bakeneye gukomeza mu yisumbuye, bikaba bibasaba kwambuka Rweru, haribazwa icyakorwa ngo bakomeze kwiga.
Hari icyo Guverinoma yari yarabikozeho abahasigaye bategereje kwimurwa.
Abashoramari bahenda abaturage
Byagaragaye ko abashoramari bahenda abaturage iyo bagiye kubagurira ubutaka aho mu birwa.
Ati: “Niba umuturage atuye mu kirwa akaba afite icyangombwa cy’ubutaka bwe, afite uburenganzira bwo kuba yakora ibimwungura, ariko icyo abagize Komisito twabonaga ni uko abo bashoramari bahabona amahirwe, bareke guhenda abaturage,babagurire ku giciro cyabagirora akamaro, bati uyu munsi haza umushoramari, ejo hakaza undi kandi baranahagura bakahabika kuko ari imari bibitseho. Byahabwa umurongo”
Ibirwa byahabwa umwihariko bigakorerwa igishushanyombonera bati iki gikwiye umwihariko, hakwiye gukorerwa iki.
Mu birwa bya Burera abashoramari bahabona amahirwe, barahagura, ntibahakoreshe bakahabika ngo bazahabyaze umusaruro. Hakwiye ko ubuyobozi bwita ku muturage ntahendwe.
Serivisi abatuye mu birwa batabona bajya kuzishaka bambutse nka serivisi z’ubuyobozi, kutagira aho kwivuriza, ku buryo bisaba ko bambuka amazi bakajya no kugura imiti mu nzu zigurisha imiti (Pharmacie).
Abaturage bavuga ko byaba byiza bimuwe muri ibyo birwa bagatuzwa ahandi.
