Musanze: Polisi yerekanye abakekwaho kwiba no kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse n’abandi baguraga ibyo bikoresho byibwe mu ngo zitandukanye, mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze.
Iki gikorwa cyaturutse ku mukwabu wakozwe na Polisi mu gihe cy’icyumweru kimwe, ukaba waribanze ku kurwanya ubujura n’ubufatanyacyaha bujyanye no kwiba ibikoresho nk’ama televiziyo na mudasobwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko hafashwe mudasobwa enye (4) ndetse na televiziyo zo mu bwoko bwa “Flat screens”, byose bikaba byarakuwe mu ngo z’abantu bakekwaho ubujura cyangwa ubufatanyacyaha mu kubigurisha.
Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda ikomeje gukora ibikorwa bihamye byo guhashya abiba n’abagura ibikoresho byibwe. Turaburira abakora ibi byaha ko batazihanganirwa, kuko intego yacu ni ugucukumbura no kubuza ibyaha nk’ibi gukomeza kugenda bigaragara mu baturage.”
Ubuhamya bw’abibwe buremeza ko ibikorwa bya Polisi bigira uruhare rukomeye mu kurwanya ibyaha no gusubiza icyizere abaturage. Uwitwa Nkundwa Jean Claude, utuye mu Kagari ka Nyarubuye, avuga ko yibwe televiziyo ye mu kwezi kwa Nyakanga na radiyo, ariko kuri ubu akaba yayisubijwe.
Ati: “Ibikoresho byanjye babyibye mu rukerera kuko bamennye ikirahure bafata imfunguzo bakingura urugi nkangutse mbona umuntu arimo kurenga ku rupangu nahise menyesha Polisi none dore ndabibobonye.
Nari naracitse intege, ariko kubera ko Polisi ikora neza; televiziyo yanjye bayinsubije na radiyo, ndabashimira uburyo bita ku bibazo by’abaturage cyane ababa bahohotewe.”
Undi wibwe ibye bikaza gufatwa, Antoinette Nishimwe umunyeshuri wiga muri IPRC Musanze, wavuze ko yibwe mudasobwa yo mu bwoko bwa HP, bayimutwaye bishe idirishya ry’aho yararaga.
Yagize ati : “Iyo mudasobwa bayinyibye ku wa 14 Nyakanga bayinyibye bishe idirishya bakoresheje majagu, nari narahebye kandi naracitse intege kuko iyi mashini ni yo nakoreshaga mu mushinga wo kwandika igitabo cyanjye cyo gusoza amasomo.
Kwibwa byari byarandindije, ariko nshimira Polisi kuko bayigaruje. Mba nyifitiye icyizere ku bunararibonye ifite mu iperereza no gukurikirana ibyaha.”
Iki gikorwa cyatangajwe nk’icy’intangiriro y’ibikorwa bikomeje byo kurwanya ubujura mu gihugu hose, by’umwihariko ibijyana n’ikoranabuhanga, aho ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko bugamije kugera ku mutekano urambye n’iyubahirizwa ry’amategeko.
Itegeko Ngenga nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 166 ivuga ko umuntu wese wiba ikintu cy’undi abigambiriye, aba akoze icyaha.
Iyo icyaha cy’ubujura cyakozwe, uhamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsiy’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 Frw), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
