Umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda byoherezwa mu mahanga wazamutseho 11,4%

Raporo nshya yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yagaragaje ko umusaruro w’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda byoherejwe mu mahanga wazamutseho 11.40% mu gihembwe cya mbere cya 2025 ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cy’umwaka ushize.
Ni raporo yasohotse ku wa 21 Nyakanga 2025, igaragaza ko ibicuruzwa bikorewe imbere mu gihugu byoherejwe hanze (domestic exports) byinjije miliyari 688 Frw (miliyoni 480.82 z’amadolari ya Amerika).
Ugereranyije na miliyari 617 Frw (miliyoni 431.61$) byari byarinjijwe mu gihembwe cya mbere cya 2024, NISR ishimangira ko ari intambwe ikomeye ishimangira iterambere mu musaruro w’imbere mu gihugu ugera ku masoko mpuzamahanga.
Nubwo hari izamuka ry’uyu musaruro woherezwa hanze, iyi raporo inagaragaza igabanyuka ry’ibindi byiciro bibiri by’ubucuruzi birimo ibyo Rwanda rutumiza mu mahanga (imports), n’ibyo rwohereza kongera gucuruzwa (re-exports).
Ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga muri icyo gihembwe byabarirwaga kuri miliyari 1,975 Frw (miliyoni 1,379.05$), bigaragaza igabanyuka rya 2.23% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2024.
Naho ibyoherejwe kongera gucuruzwa byagabanyutseho 21.82%, bigera kuri miliyari 194 Frw (miliyoni 135.39$).
Muri rusange, ubucuruzi bw’u Rwanda muri icyo gihembwe cyose bwabarirwaga kuri miliyari 2,859 Frw (miliyoni 1,995.26$), bugabanyukaho 0.99% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2024.
Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Ubushinwa, Luxembourg na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagaragajwe nk’ibyakomeje kwakira umusaruro w’u Rwanda cyane cyane ibikorewe imbere mu gihugu.
Ibicuruzwa byoherejwe kongera gucuruzwa byiganjemo ibiribwa n’amatungo bifite agaciro ka miliyari 61 Frw (miliyoni 42.33$), hamwe n’ibikomoka kuri peteroli n’amavuta bifite agaciro ka miliyari 49 Frw (miliyoni 34.35$).
Mu bihugu bikomeje kwinjiza ibicuruzwa byinshi mu Rwanda harimo u Bushinwa, Tanzania, Kenya, u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Iyi raporo ya NISR ishimangira ko mu gihe hari igabanyuka mu bice bimwe by’ubucuruzi mpuzamahanga, u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu kongera umusaruro w’ibyoherezwa hanze bikorewe imbere, bikaba bikomeje gufatwa nk’inkingi ya mwamba mu iterambere rirambye ry’ubukungu bw’Igihugu.