Abaturage bo mu Karere ka Rubavu basabwe kwakira neza ababagana baturutse mu bindi bihugu, bakagaragaza ubudasa, bakirinda kugira uwo bahohotera n’ubwo iwabo mu gihugu baba baturutsemo baba bikomye u Rwanda.
Ni mu gihe Abanyekongo bakomeje kugaragaza urwango ku Rwanda, aho barimo gukora imyigaragambyo irimo urugomo, bagahohotera Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda.
Ubu butumwa abaturage babuhawe uyu munsi ku wa 16 Kamena 2022, ubwo bari mu isaha y’isuku basukura umusozi wa Rubavu, akaba ari igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfred na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François.
Baganiriye n’abaturage bawitabiriye babakangurira kwimakaza umuco w’isuku aho batuye, gukomeza gusigasira ubumwe, kwakira neza abagana kariya karere bavuye mu bihugu by’abaturanyi n’ibya kure.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfred yagarutse ku bijyanye n’umutekano agira ati: “Ubuyobozi bwiza twifuza, iterambere twifuza, kugira ngo byose bigerweho, bigirire akamaro umuturage n’igihugu, ni uko haba hari umutekano. Ni intego yacu, ni icyemezo twiyemeje, kugira ngo hatagira icyawuhungabanya”.
Yasabye gukomeza imyitwarire myiza n’imibanire myiza n’abaturanyi. Ati: “ Abambutse bakirwe neza, babone ubudasa, ntawe ugomba guhohoterwa kuko iwabo batwikomye. Abayobozi barakomeza kuvugana, bizarangira”.
Minisitiri Gasana Alfred yatanze inama zo gukomeza ingamba zo kwicungira umutekano no kwiteza imbere.
Abaturage basabwe kandi kurandura ibibazo by’imirire mibi n’igwingira bicyugarije aka Karere, kwirinda ibihuha n’ibyabarangaza bagakomeza gusigasira umutekano w’aho batuye no gutuza bagakora, bagakomeza urugendo rwo kwiteza imbere barimo.

Minisitiri Gatabazi na we yatanze ubutumwa ku kamaro k’isuku, agaruka ku zindi gahunda za Leta zirimo kwita ku iterambere ry’akarere k’ubukerarugendo, banoza serivisi zitangwa mu nzego zose, ndetse agaruka ku bigomba kuranga abaturage mu myiteguro ya CHOGM.
Aba Baminisitiri kandi banaganiriye n’abayobozi b’Intara y’Iburengerazuba na Komite Nyobozi na Biro y’Inama Njyanama z’Uturere tuyigize ubwo basozaga amahugurwa yari amaze iminsi itatu abera mu Karere ka Rubavu ku ntego igira iti: “Ubuyobozi buzana impinduka”, bababwira ko igikurikiyeho ari ugushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe no kubibazwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yakanguriye aba bayobozi guharanira impinduka no gukunda abo bayobora, gukomeza kongera ubumenyi, kugira imyitwarire myiza, kunoza imikorere no guharanira impinduka, kunoza igenamigambi, kwirinda amatiku n’amacakubiri bagaharanira gushyira hamwe no kubera urugero rwiza abaturage bayobora.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfred yabaganirije ku bijyanye n’umutekano, avuga ko ari mwiza, ariko hakiri ibikorwa biwuzanamo agatotsi, muri byo harimo ubujura, ibiyobyabwenge, ubucuruzi bwa magendu, yasabye ko ibyo byose bifatirwa ingamba mu masibo; abaturage bakagira uruhare mu gukumira ibyo byaha, inzego z’umutekano zikaza zibunganira.
Yabijeje ko aho bizagaragara ko hakenewe izindi nzego zisumbuyeho zihariye, zihari kugira ngo ibyo bihungabanya umutekano birandurwe.

