03 June 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Rubavu: Abaturage basabwe kwakira neza abanyamahanga

16 June 2022 - 13:06
Rubavu: Abaturage basabwe kwakira neza abanyamahanga
Share on FacebookShare on Twitter

 Abaturage bo mu Karere ka Rubavu basabwe kwakira neza ababagana baturutse mu bindi bihugu, bakagaragaza ubudasa, bakirinda kugira uwo bahohotera n’ubwo iwabo mu gihugu baba baturutsemo baba bikomye u Rwanda.

Ni mu gihe Abanyekongo bakomeje kugaragaza urwango ku Rwanda, aho barimo gukora imyigaragambyo irimo urugomo, bagahohotera Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda. 

Ubu butumwa abaturage babuhawe uyu munsi ku wa 16 Kamena 2022, ubwo bari mu isaha y’isuku basukura umusozi wa Rubavu, akaba ari igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfred na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba  Habitegeko François.

Baganiriye n’abaturage bawitabiriye babakangurira kwimakaza umuco w’isuku aho batuye, gukomeza gusigasira ubumwe, kwakira neza abagana kariya karere bavuye mu bihugu by’abaturanyi  n’ibya kure.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfred yagarutse ku bijyanye n’umutekano agira ati: “Ubuyobozi bwiza twifuza, iterambere twifuza, kugira ngo byose bigerweho, bigirire akamaro umuturage n’igihugu, ni uko haba hari umutekano. Ni intego yacu, ni icyemezo twiyemeje, kugira ngo hatagira icyawuhungabanya”.

Yasabye gukomeza imyitwarire myiza n’imibanire myiza n’abaturanyi. Ati: “ Abambutse bakirwe neza, babone ubudasa, ntawe ugomba guhohoterwa kuko iwabo batwikomye. Abayobozi barakomeza kuvugana, bizarangira”. 

Minisitiri Gasana Alfred yatanze inama zo gukomeza  ingamba zo kwicungira umutekano no kwiteza imbere.

Abaturage basabwe kandi kurandura ibibazo by’imirire mibi n’igwingira bicyugarije aka Karere, kwirinda ibihuha n’ibyabarangaza bagakomeza  gusigasira umutekano w’aho batuye  no gutuza bagakora,  bagakomeza urugendo rwo kwiteza imbere barimo.

Minisitiri Gatabazi na we yatanze ubutumwa ku kamaro k’isuku, agaruka ku zindi gahunda za Leta zirimo kwita ku iterambere ry’akarere k’ubukerarugendo, banoza serivisi zitangwa mu nzego zose, ndetse agaruka ku bigomba kuranga abaturage mu myiteguro ya CHOGM. 

Aba Baminisitiri kandi banaganiriye  n’abayobozi b’Intara y’Iburengerazuba na Komite Nyobozi na Biro y’Inama Njyanama z’Uturere tuyigize ubwo basozaga amahugurwa yari amaze iminsi itatu abera mu Karere ka Rubavu ku ntego igira iti: “Ubuyobozi buzana impinduka”, bababwira ko igikurikiyeho ari ugushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe no kubibazwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yakanguriye aba bayobozi guharanira impinduka no gukunda abo bayobora, gukomeza kongera ubumenyi, kugira imyitwarire myiza, kunoza imikorere no guharanira impinduka, kunoza igenamigambi, kwirinda amatiku n’amacakubiri bagaharanira gushyira hamwe no kubera urugero rwiza abaturage bayobora. 

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfred yabaganirije ku bijyanye n’umutekano, avuga ko  ari mwiza, ariko hakiri  ibikorwa biwuzanamo agatotsi, muri byo harimo ubujura, ibiyobyabwenge, ubucuruzi bwa magendu, yasabye ko ibyo byose bifatirwa ingamba mu masibo; abaturage bakagira  uruhare mu gukumira ibyo byaha, inzego z’umutekano zikaza zibunganira. 

Yabijeje ko aho bizagaragara ko hakenewe izindi nzego zisumbuyeho zihariye, zihari kugira ngo ibyo bihungabanya umutekano birandurwe.

Advertisement
TUMUKUNDE Georgine

TUMUKUNDE Georgine

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 47 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muhanga: Abazi amakuru y’ahaherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro barasabwa kuyatanga

June 2, 2023
Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

June 2, 2023
Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

June 2, 2023
Dr Sabin yagizwe Umuyobozi  w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

Dr Sabin yagizwe Umuyobozi w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

June 2, 2023
Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

June 2, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023

Rwanda Medical Supply (RMS) Limited : Tender Notice for Provision of Maintenance of Faulty Equipments

June 2, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.