03 Nyakanga 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

CHOGM: Uburyo imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 16 Kamena 2022

16 Kamena 2022 - 04:51
CHOGM: Uburyo imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 16 Kamena 2022
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangiye gutangaza amabwiriza ya buri munsi azayobora abakoresha  imihanda yo mu mujyi wa Kigali bitewe n’uko imwe n’imwe izaba irimo gukoreshwa n’abashyitsi bazitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) izatangira ku wa 20 Kamena.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko imwe mu mihanda izaharirwa abashyitsi guhera kuri uyu wa 16 Kamena.

Yagize ati:”Kugira ngo turusheho kunoza imigendekere myiza y’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali mu gihe cya CHOGM, abakoresha imihanda barasabwa kuzubahiriza amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’imihanda azajya atangazwa umunsi umwe mbere yo gushyirwa mu bikorwa kugira ngo babashe gutegura neza ingendo zabo.”

Yakomeje agira ati:”Tuboneyeho gusaba abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka kandi bagakomeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda. Abapolisi bazaba bari ku mihanda mu rwego rwo kubayobora aho bagomba kunyura.”

Imwe mu mihanda izaba igenewe abashyitsi n’iyishamikiyeho izakoreshwa mu buryo bwa rusange

Kuri uyu wa Kane, taliki 16 Kamena, Umuhanda wo mu cyerekezo cya   Marriott Hotel – Muhima – Kinamba -Urwibutso rwa Jenoside rwa  Kigali, urakoreshwa n’abashyitsi.

Imihanda iraba ikoreshwa mu buryo rusange kuva ku  Gisozi: ULK- Beritwari – Gaposho – Gakinjiro – Kinamba – Kacyiru cyangwa kuri Utexrwa.

Ababa bahagurukiye mu mujyi rwagati bashobora gukoresha umuhanda wa Onatracom – Gereza – Muhima – Nyabugogo – Poid Lourd – Kanogo- Rwandex.

Abashaka ibisobanuro birambuye bashobora guhamagara ku murongo utishyurwa 9003 cyangwa 0788311155.

Abaturarwanda kandi barakangurirwa gukurikira ingengabihe ku mikoreshereze y’imihanda ya buri munsi ku rubuga rwa Polisi (Website) cyangwa kuri Twitter ndetse no kuri radiyo na televiziyo zitandukanye.

CP Kabera yasoje agira ati: “Birasanzwe mu muco wacu nk’Abanyarwanda ko twakira neza abashyitsi batugana. Dukwiye rero kubigaragaza by’umwihariko mu gihe cya  CHOGM nk’uko byagiye bigenda no ku zindi nama mpuzamahanga u Rwanda rwagiye rwakira.”

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Nyakanga 3, 2022
Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Nyakanga 2, 2022
Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Nyakanga 1, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.