U Rwanda rwahawe miliyari 25 Frw mu mushinga ‘Green Amayaga’

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 11, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Ibidukikije (GEF), cyageneye u Rwanda inkunga ya miliyoni 18 z’Amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 25 z’amafaranga y’u Rwanda, azafasha kwagura ibikorwa by’umushinga “Green Amayaga.

Green Amayaga ni umushinga usanzwe ukorera mu Turere twa Nyanza, Kamonyi, Ruhango na Gisagara. Amafaranga azifashishwa mu kurengera ibidukikije, kongerera ubushobozi abaturage mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima no gutera ibiti aho byacitse.

Iyi nkunga ya Miliyoni 18 z’Amadolari, ije nyuma y’aho GEF yari iherutse kwemera indi nkunga ya miliyoni 9 z’Amadolari, yo kwita ku muhora Nyungwe-Ruhango, bityo yose hamwe ikaba miliyoni 27 z’Amadolari y’Amerika.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, avuga ko Igihugu cyiyemeje gukomeza kurengera no gusigasira ibidukikije.

Yagize ati: “U Rwanda rwiyemeje gusubiranya aho ibidukikije byangiritse, no kongerera abushobozi abaturage binyuze mu kubaha ubumenyi bushingiye kuri siyansi no mu kwishakamo ibisubizo.

Turashima inkunga ya GEF, ubu dushobora kugeza Green Amayaga mu Ntara yose y’Amajyepfo. Ni intambwe ikomeye muri gahunda y’Igihugu yo kubaka ubukungu butangiza bidukikije. Turashimira kandi UNDP ku bufatanye n’inama baduhaye mu gukora uyu mushinga mushya.”

Iyi gahunda y’imyaka itandatu yo gutera amashyamba mu gace k’amayaga no gusazura ashaje mu gace k’amayaga, igamije kandi kwimakaza isigasirwa ry’urusobe rw’ibinyabuzima, kwimakaza serivisi zishingiye kuri rwo no kongera umusaruro w’ubuhinzi bikajyana no kugabanya ubukene n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Mu byo umushinga wa Green Amayaga wagezeho harimo gutera ibiti ku buso burenga hegitari 929, hatewe ibiti by’imbuto ibihumbi 243, harwanywa isuri ku buso bwa hegitari 13,886 hifashishijwe ibiti bivangwa n’imyaka no guca amaterasi.

Imiryango ibihumbi 21 yahawe amashyiga arondereza ibicanwa, naho imiryango 2,534 ikennye ihabwa amatungo agizwe n’inka, ihene n’ingurube.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 11, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE