Mozambique: Byari umunezero mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora 31

Abanyarwanda batuye muri Mozambique bafatanyije n’inshuti z’u Rwanda bizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31, mu birori byaranzwe n’umunezero washimangiwe no gusabana bishimira intambwe igihugu kimaze gutera.
Ni ibirori byabaye ku wa Gatatu tariki ya 09 Nyakanga 2025, witwabirwa n’Abanyarwanda batuye muri Mozambique, abayobozi mu nzego za Leta ya Mozambique, abahagaririye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri Mozambique, ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Mu ijambo ry’uhagarariye u Rwanda muri Mozambique Amb Col (Rtd) Donat Ndamage, yagarutse ku mateka mabi u Rwanda rwaciyemo, n’ubuzima bushya Igihugu gifite kuri ubu, anashimira uruhare n’ubwitange bw’Inkotanyi zabohoye Igihugu.
Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 31, ubu u Rwanda ari igihugu gitekanye cyubakiye ku bumwe, n’inzira y’amajyambere kandi rumaze kugera kuri byinshi birimo n’umutekano ndetse na demokarasi.
Yashimiye imibanire myiza iri hagati ya Mozambique n’u Rwanda n’amasezerano ku by’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo n’umutekano.
Yaboneyeho umwanya wo gushima Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’iza Mozambique mu guhashya umutwe w’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Asoza ashimira Ubuyobozi bw’ibihugu byombi ku bimaze kugerwaho mu mibanire yabyo.
Minisitiri w’Ubuhinzi, Ibidukikije n’Uburobyi, Roberto Mito Albino, yashimiye u Rwanda ku bimaze kugerwaho mu mibanire y’ibihugu byombi.
Yavuze ko yifuza kubona ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwiyongera, ndetse bukagera ku mugabane w’Afurika, anashimira uruhare Abanyarwanda bagira mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu cyabo.
Ibirori kandi byaranzwe n’imbyino z‘itorero Ikirezi y’Ambasade y’u Rwanda, ndetse n’iry’Abanyamozambiki, habaye kandi n’ubusabane bw’abitabiriye bose.
































