U Rwanda rwitabiriye Inama ya AU yiga ku kwihuza kw’Afurika

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 10, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nyakanga 2025, u Rwanda rwahagarariwe mu Nama Isanzwe ya 47 imara iminsi ibiri, y’Akanama Nshingwabikorwa k’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), isuzuma urugendo rwo kwihuza kw’Afurika no gusuzuma raporo zivuga ku Isoko Rusange ry’Afurika.

Ni inama igaruka no ku gusuzuma urugendo rw’ishyirwa mu bikorwa ry’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti, “Ubutabera ku Banyafurika n’abantu bakomoka muri Afurika binyuze mu gusana ibyangiritse.”

U Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patick Nduhungirehe, ikaba yanitabiriwe na Amb. Claver Gatete wungirije Umunyamabanga Mukuru wa Loni akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye muri Afurika (ECA).

Iyo nama yateguwe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) iteraniye i Malabo muri Guinea Equatorial nk’igihugu cyagize uruhare mu gutegura imigendekere myiza yayo.

Muri Mutarama 2017, Abakuru b’Ibihugu bigize AU bafashe imyanzuro irimo guharanira isaranganywa ry’imirimo riboneye ndetse n’ubufatanye buzima hagati ya AU, Imiryango y’Ubukungu y’Uturere (RECs), Inzego z’ubuhuzabikorwa mu Turere (RMs) ndetse n’ibihugu mu guhuza amahame yo kunganirana.

Aho gukora inama zari zimenyerewe buri gihe cy’umwaka ugeze hagati, Biuro y’Inteko Rusange ya AU itumiza inama mpuzabikorwa n’Imiryango y’Ubukungu, hakazamo abayobozi bayo, aba Komisiyo ya AU (AUC) n’abahagarariye inzego mpuzabikorwa.

Amb Claver Gatete, mu muhango wo gutangiza iyo nama, yavuze ko izamuka ry’ubukungu bw’Afurika rikiri munsi y’uko byahoze mbere y’icyorezo cya COVID-19 kuko ryageze kuri 3.3% mu 2024 mu gihe mbere y’icyorezo cyari kuri 3.8%.

Yanagaragaje ko inyungu itangwa ku nguzanyo igera kuri miliyari 90 z’amadolari y’Amerika buri mwaka bigasigira ibihugu by’Afurika amahirwe make yo kubona ubushobozi buhagije bwo gushora mu bikorwa remezo by’ingenzi no muri serivisi zigenewe abaturage.

Amb. Gatete yavuze ko nubwo hari ibibazo by’imari ku Isi yose, umugabane w’Afurika ufite imfunguzo ku hazaza hawo.

Ati: “Afurika ifite abaturage benshi b’uburyiruko, abashobora gukoresha ibyo dukora, amahirwe y’umutungo kamere utarabyazwa umusaruro, ndetse n’Isoko Rusange ry’Afurika ritanga amahirwe atarakorwaho bihagije.  Ni yo mpamvu omisiyo y’Ubukungu yashyiriweho Afurika yemeza ko ubucuruzi n’ishoramari ari moteri ebyiri z’iterambere ridaheza, guhanga imirimo no gukusanya ubushobozi hagati yacu.”

Yagaragaje ibintu bitanu bikwiye gukorwaho byihutirwa, ahereye ku gushyira mu bikorwa ibituma isoko rusange ry’Afurika rikora.

Yavuze ko iryo soko ari ryo ritanga amahirwe menshi yo kongera kuvugurura ubukungu bw’ibihugu by’Afurika, ati: “Kugeza mu 2045, Isoko Rusange ry’Afurika ritegerejweho kuzaba ryarongereye ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu by’Afurika ku kigero cya 45%, ari na ko ryongera ubukungu ku kigero cya 60% mu bihingwa bitanga ibiribwa, 48% mu nganda, 34% muri serivisi na 28% mu ngufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

Yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe ko amasezerano y’ubucuruzi ashyiraho iryo soko atahera miu nyandiko gusa, yemeza ko Komisiyo y’Ubukungu yashyiriweho Afurika (ECA) yiteguye gushyigikira ibihugu by’Afurika kugira ngo bishyire mu bikorwa Isoko Rusange ry’Afurika.

Yavuze kandi ko ikintu cya kabiri gikwiye gushyirwa mu bikorwa ari ukongera ishoramari hagakurwaho n’imyumvire yamunze amahanga ko gushora imari muri Afurika ari ukuyiroha kuko hari amahirwe menshi uwayabonye adashobora kwihanganira kuyirengagiza.

Ati: “Afurika ntabwo ifite ibibazo byo kutagira amahirwe ahubwo irembejwe no kubura icyizere cy’uburyo ayo mahorwe agenzurwa. Ntibikwiye ko nyuma y’imyaka 60 y’ubwigenge, dufite ibihugu bibiri gusa biri ku rwego rwiza rwo korohereza ishoramari ku mugabane wose.”

Icya gatatu yavuze ko hakwiye kubakwa uruhererekane rw’iterambere no kubyaza umusaruro ufatika ibyanya by’ubukungu, aho kuri ubu hateganywa kubakwa ibyanya by’ubukungu bisaga 200 ku mugabane wose.

Ikindi kandi yashimangiye ni ukwinjiza ikoranabuhanga mu buryo bwo gukusanya imisoro no gufasha ubucuruzi butanditse kwandikwa.

Icyanyuma yakomojeho ni uguharanira kubaka ubukungu bufite ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ikirere bikajyana no kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Aha yagaragaje ko mu gihe Afurika igira uruhare rungana na 4% y’ibyuka bihumanga ikirere, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kuri yo zigera kuri 5% by’umusaruro mbumbe (GDP).

Amb. Claver Gatete yagarutse ku buryo Afurika yiteze byinshi ku ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange ry’Afurika
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivie J.P. Nduhungirehe yahagarariye u Rwanda
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 10, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE