U Rwanda rwazamutseho imyanya itatu ku rutonde rwa FIFA

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 10, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yazamutseho imyanya itatu iva ku mwanya wa 130 ijya ku mwanya wa 127 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nyakanga 2025.

Ikipe y’Igihugu iheruka gukina mu ntagiriro za Kamena ikina imikino ibiri ya gishuti na Algeria, aho yombi yayitsinzwe ibitego 4-0.

Nubwo iyi kipe yatsinzwe iyi mikino ntibyayibujije kuzamukaho imyaka imyanya itatu iva ku mwanya wa 130 ikajya ku wa 127 n’amanota 1125.47 ivuye ku manota 1127.36.

Uru rutonde rushya rugaragaza ko hari impinduka zabayeho mu bihugu 10 bya mbere ku Isi ugereranyije nuko byari bimeze mu kwezi kwa Mata 2025, aho U Butaliyani bwatakaje imyanya ibiri rujya ku mwanya 11.

Urutonde ruyobowe na Argentine ikurikiwe na Espagne n’u Bufaransa, u Bwongereza, Brazil, Portugal, u Buholandi, u Bubiligi, u Butaliyani na Croatia.

Costa Rica ni cyo gihugu cyazamutseho imyanya myinshi kurusha ibindi (14) aho yavuye ku mwanya wa 54 igera ku mwanya wa 40.

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Maroc (ya 12), Sénégal (18), Misiri (34), Algeria (36), Nigeria (44),
Côte d’Ivoire (45), Tunisia (49), Cameroun (51), Mali (54), Afurika y’Epfo (56).

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 61, Uganda (88), Tanzania (103), Kenya (109) n’u Burundi (139).

Urutonde rutaha ruzasohoka ku wa 18 Nzeri 2025.

Gutsindwa na Algeria ntibyabujije u Rwanda kuzamuka ku rutonde rwa FIFA
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 10, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE