Didier Domi wakiniye PSG yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko ari kugirira mu Rwanda, Didier Domi wakiniye Paris Saint Germain nka myugariro, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri uru rwibutso rushyinguwemo imibiri y’inzirakarengane isaga 250 000, Didier Domi yasobanuriwe amateka ashaririye Igihugu cyanyuzemo n’uko cyiyubatse mu myaka 31 ishize.
Didier Domi yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025 ari kumwe n’Umunyanigeria Jay-Jay Okocha na we wakiniye Paris Saint-Germain.
Domi yatambagijwe ibice bigize Urwibutso rwa Kigali, anasobanurirwa amateka y’uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe, ukanashyirwa mu bikorwa. Yaneretswe uko u Rwanda rwongeye kubaka ubumwe bw’abarutuye nyuma y’amateka rwanyuzemo.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri mu Mujyi wa Kigali rwubatswe mu 1999, rushyinguyemo abagera ku bihumbi 259 bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akabagarura ku nkombe.
Domi usanzwe ari umujyanama mu bya tekiniki muri Academy ya PSG yo muri Qatar yakoranye imyitozo n’abana barerwa muri iri rerero ryigisha umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain kuri Stade Amahoro abagira inama zabafasha gutera imbere mu mupira w’amagaru.
Didier Arsène Marcel Domi w’imyaka 47, wari myugariro w’iburyo, yakiniye iyi kipe y’i Paris hagati ya 1996 na 1998 no hagati ya 2001 na 2004 akina imikino 113 atsinda igitego kimwe gusa.





