Kwibohora31: Ingingo zacu ntizapfuye ubusa- Abamugariye ku rugamba

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu mu Karere ka Nyagatare bavuga ko baticuza namba ku bw’ingingo zabo baburiye muri uru rugamba, ahubwo ko bishimira ko zabaye ibitambo bizima bituma icyifuzo cyabahagurukije cyo kubona Igihugu kigerwaho.
Abamugariye ku rugamba babigarutseho ubwo bifatanyaga n’abaturage ba Nyagatare mu gitaramo cyo kwibohora cyabereye mu birindiro bya mbere ingabo za RPA zagize ku butaka bw’u Rwanda mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.
Bavuga ko Kuba baramugariye ku rugamba batabyicuza kuko biri mu byo bari bazi ko bishoboka, ahubwo baterwa ishema no kuba icyo barwaniye cyaragezweho.
Rutagengwa Aimable yagize ati: “Naburiye akaboko mu ntambara twarwanye yo kubohora igihugu. Byari kuba amarira iyo dutakaza ingingo Umuryango ugacika intege tukaba tugicunagurizwa mu mahanga tudafite igihugu.
Uyu munsi rero tunezezwa cyane no kuba ingingo zacu zarabaye ibitambo bizima byaduhesheje igihugu. Ntacyo twicuza kuko icyo twarwaniye cyagezweho.”
Akomeza agira ati: “Turashima ubuyobozi bwiza bwita ku baturage bose, natwe buzirikana imirimo yacu, abafite integer nke bagasindagizwa. Nabuze akaboko ndi umusore, nza gushaka, nubakirwa inzu, mpabwa ubutaka mfatanya n’umugore turakora, turabyara, ubu abana bariga neza za segondere na Kaminuza. Ngibi Ibyo twarwaniraga. kugira iwacu.”
Karangwa David na we yagize ati: “Ukwibohora twe tubyumva cyane. Uyu Mutara twawuburiyemo abasore n’inkumi barwaniraga kubona igihugu. Natwe twahaburiye ingingo z’umubiri. Icyiza rero ni uko zitapfuye ubusa.”
Brig. Gen. Pascal Muhizi uyobora ingabo mu Ntara y’iburasirazuba avuga ko kugira intego, kwitanga no kutagira andi mahitamo byatumye RPA irwana idacika intege.
Ati: “Twakomejwe no kugira intego y’urugamba. Kutagira andi mahitamo byatumaga hari abapfa, abandi bagacika ingingo ariko abasigaye bagashinyiriza bagakomeza urugamba. Uruhare rwa buri wese muri uru rugamba twanyuzemo ni urwo gushimirwa, ni rwo rwavuyemo kuba uyu munsi turi kubyina intsinzi.”
Bavuga ko bahagurutse biyemeje kandi bazi ko akazi bagiyemo karimo ingorane no kubura ubuzima. Ibi ariko ngo ntibyari kubakoma imbere kuko bari banyotewe no kubona Igihugu bari baravukijwe n’imiyoborere ishingiye ku ivangura.
