Nyagatare: Barashima ingabo z’u Rwanda zabatuje heza

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Imiryango 16 yo mu Karere ka Nyagatare itaragiraga amacumbi aboneye irashima ingabo z’igihugu zabubakiye inzu zo kubamo bakanashyirirwamo ibikoresho byo mu nzu byo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abagize iyi miryango y’abatagiraga amacumbi n’ababaga mu nzu zashyira ubuzima bwabo mu kaga, bagaragaza amashimwe menshi nyuma yo gushyikirizwa inzu bubakiwe mu bikorwa byahariwe ukwezi ko kwibohora.

Katwire Grace yahawe inzu mu Mudugudu wa Kinihira akuwe i Barija aho yabagaho mu buzima butagira icumbi rye.

Yagize ati: “Ntabwo nabona amagambo akwiye nkoresha ngo nshime Ibyo ingabo zacu zankoreye. Sinigeze numva mfite inzozi zo gutura mu nzu nk’iyi irimo ibikoresho byose amazi, amashanyarazi n’ibindi. Naratunguwe ubwo banzanaga bakayinshyikiriza.I ngabo zacu , Leta yacu barakaramba.”

Akomeza avuga ko guhabwa iyi nzu bIgiye gutuma agira imibereho myiza.

Ati: “Kubona icumbi bigiye gutuma ngira imibereho myiza. Icya mbere cyarangiye ni imihangayiko nahoranaga yo kuba narwana n’ibimbeshaho ariko ntafite aho kuba. Ibi byatumaga nta tekereza neza. Ubwo mbonye aho kuba ngiye gushyira ubwenge ku gihe nshake ibyo nkora binteza imbere nange mpindure imibereho ibe myiza.”

Umubyeyi witwa Maga na we yagize ati: “Turashimira ingabo zacu ko mukomeje kutubohora no mu mibereho mibi. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wita ku bapfakazi n’abababaye.  Izi nzu twarazishimye kandi tuzitezeho kuduhindurira ‘ubuzima.”

General Alex Kagame washyikirije abaturage izo nzu yababwiye ko mu nshingano z’ingabo harimo kwita ku mutekano w’umuturage yaba mu kumurinda no kumufasha kugira imibereho myiza.

Ati: “Baturage beza igihugu cyanyu kirabakunda. Ibi bikorwa dukora biri mu nshingano zacu zinateganywa n’Itegeko Nshinga aho dusabwa kurinda n’umutekano w’umuturage. Kugira umuturage utekanye rero harimo no kuba atekanye mu buryo bw’imibereho, arir wo rwego dukoramo ibikorwa nk’ibi byo kubakira abadafite amacumbi. Izi nzu si iza mbere twubatse si n’iza nyuma bizakomeza, tubasaba kuzibungabunga kuko ni izanyu.”

Mu rwego rwo kwitegura umunsi wo kwibohora uba takiki ya 4 Nyakanga, mu Karere ka Nyagatare hakomeje gutahwa ibikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’uyu munsi, byibanda ku bifite impinduka ku mibereho myiza y’abaturage birimo amavuriro, ibikorwa byo kugeza amazi ku baturage, imihanda, ibiraro, amashuri n’ibindi.

Maj.Gen. Alex Kagame yabwiye abaturage ko ‘umutekano w’umuturage ari inshingano z’ingabo
Ingabo z’Igihugu zishimirwa Ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage
Abatagiraga aho kuba bahawe inzu zirimo n’ibikoresho
  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE