Kigali: Urubyiruko rwakoze umuganda usoza iminsi 100 yo kwibuka

Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali rwakoze ibikorwa byo kwibohora no gusoza iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ibikorwa byakozwe kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nyakanga 2025 nk’uko byatangajwe na Alexia Uwitonze, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali.
Gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zitangira tariki 07 Mata buri mwaka kuko ari nabwo yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma yo gutegurwa igihe kirekire na Leta yariho.
Ingabo zari iza RPA zatangiye urugamba rwo guhagarika Jneoside yakorerwaga Abatutsi, rushyirwaho akadomo mu ntangiro z’ukwezi kwa Nyakanga, binatuma tariki 04 Nyakanga buri mwaka hazirikanwa umunsi igihugu cyabohowe.
Alexia Uwitonze, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko urubyiruko rw’Abakorerabushake rwakoze umuganda w’ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kwibohora no gusoza iminsi 100 yo kwibuka.
Uwizeyimana, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko umuganda wari ugamije gusukura imiyoboro y’amazi ndetse no gutema ibihuru.
Yagize ati: “Twasuye abari ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu batuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo Akagari ka Ruhango. Kuhakorera umuganda ahanini twari tugamije kubasura no gusabana nabo.”
Christophe Rutayisire, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Gasabo, yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma y’ibyo bikorwa banashimira abamugariye ku rugamba.
“Twaberetse ko tubazirikana ku byo bakoze, dusabana na bo kandi tubaha igikombe cy’ubutwari. Ibyo baharaniye tuzakomeza kubisigasira.”
Umwe mubamugariye ku rugamba ari nawe muyobozi w’umudugudu, Joseph Sabena, yagarutse ku bikorwa byabaranze mu gihe cyo kubohora igihugu.
Yagize ati: “Iyo tuza kubohora igihugu dushaka inyungu zitarimo gukunda igihugu ntitwari kubigeraho.”
Ahamya ko byose bituruka ku muco w’ubukorerabushake bari bafite mu myaka yabo. Sabena yashimiye cyane urubyiruko, avuga ko bashimira urubyiruko rwibuka agaciro k’abamugariye ku rugamba rukabasura kandi bakaganira.
Ati: “Mwadukijije byinshi ngendeye ku muganda mwakoze” Yasabye urubyiruko kujya rubasura kenshi kuko bituma bumva bishimye.”
Eric Uwizeyimana, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Kicukiro, yishimira ko bahawe impanuro n’inzego bwiteza Leta ndetse n’iz’umutekano, kandi bakitsa ku muco w’ubukorerabushake n’ubwitange.










