Abarenga miliyoni 14 bazapfa bitarenze 2030 kubera imyanzuro ya Trump

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 1, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ubushakashatsi bw’Ikinyamakuru mpuzamahanga cy’ubushakashatsi mu buvuzi, bugaragaza ko icyemezo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump cyo kugabanya inkunga zashyirwaga mu bikorwa by’ubutabazi mpuzamahanga gishobora gutera imfu z’abarenga miliyoni 14 mbere y’umwaka wa 2030.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’icyo kigo (Lancet medical journal) bugaragaza ko abarenga miliyoni 4.5 bashobora kuzapfa ari abana bari munsi y’imyaka itanu.

Davide Rasella, umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi avuga ko ibihugu bifite ubukungu buringaniye n’ibikennye biri kugirwaho ingaruka zikomeye zingana nk’izintambara ikomeye.

Muri Werurwe 2025, Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko hejuru ya 80% by’imishinga y’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, (USAID) byamaze guhagarikwa.

Ubuyobozi bwa Trump bwavuze imikoreshereze y’uwo mutungo idatanga umusaruro ugaragara.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Davide Rasella, yavuze ko guhagarika  inkunga za USAID  bizasubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa mu kubungabunga ubuzima bw’abatishoboye.

Muri iyo raporo  Rasella n’itsinda rye bagaragaje ko hagati ya 2001 na 2021, inkunga za USAID zagize uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’abantu barenga miliyoni 90 bo  mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buringaniye.

Manda ya kabiri ya Perezida Donald Trump yakomeje gushimangira ko ashaka ko amafaranga yoherezwa hanze y’igihugu agomba guhuza n’icyerekezo cye cyo kugira Amerika nyambere, inyungu zayo zikabanza ibindi bikaza nyuma.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 1, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE