Amafaranga ntazatume uhemukira u Rwanda – Minisitiri Nkurikiyinka

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkulikiyinka Christine, avuga ko amafaranga adakwiye gutuma umuntu ataramana cyangwa ngo ahemukire u Rwanda.
Amasendika ni hamwe mu hashobora kunyurwa n’abagamije gusubiza inyuma u Rwanda cyangwa bakarubona rudatekanye.
Minisitiri Nkulikiyinka yagaragaje ko hari abaterankunga bitwikira mu mutaka wo gutanga inkunga ariko bakagira ibyo bategeka abo bahaye inkunga by’umwihariko binyuze mu masendika.
Ni ingingo yagarutseho mu biganiro byahuje Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’amashyirahamwe y’abakozi n’abakoresha, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati: “Gutaramana u Rwanda ni ikintu gikomeye aho bavuze nabi u Rwanda ntihazagire uvuga ngo ibi ni ibya Guverinoma.
Nimubona mu nama mpuzamahanga harimo abavuga nabi u Rwanda, ni uguhaguruka ukavugisha ukuri, nta mpamvu umuntu yatanga ko atavugiye u Rwanda.
Amafaranga ntazatume uhemukira u Rwanda, icyo kintu tukigumane kandi tucyumvikaneho.”
Umwe mu myanzuro yafashwe n’abagize amashyirahamwe y’abakozi n’abakoresha, ugira uti: “Gutarama u Rwanda no guhangana n’abarutaramana, ni inshingano za buri wese.”
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, isaba amashyirahamwe y’abakozi n’abakoresha mu Rwanda gukomeza guharanira kwigira.



Amafoto: Mateso