Nyagatare: Ikiraro cya Nyagashanga cyatwaye miliyoni 50Frw cyoroheje imigenderanire

Abaturage b’Utugari twa Nyagashanga na Nyamirama mu Murenge wa Karangazi, barishimira ikiraro bubakiwe cyatwaye asaga miriyoni 50 kiborohereza imigenderanire no guhahirana.
Abaturage baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko nta modoka zahanyuraga ndetse abanyamaguru n’abo byabasabaga kujambagira mu isayo, ariko ubu ubuhahirane n’imigenderanire ikaba ari myiza muri utu Tugari.
Mukarukundo Donata ni umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa nkoma wakoreshaga iyi nzira.
Yagize ati: “Kunyura aha byari ikibazo. Twazaga haba harimo amazi make tugakuramo inkweto tukajambagira mu biziba ubundi twamara kwambuka tukongera kuzambara tugeze hakurya ku misozi. Uyu munsi ni amashimwe kuba aha hantu harabaye nyabagendwa.”
Mukundwa Anastasie avuga ko ibi bice bibereye ubuhinzi ariko babangamirwaga no kugeza umusaruro wabo ku isoko.
Ati: “Twasaruraga tukabura aho gushyira imyaka kuko nta modoka zazaga gutwara umusaruro ku masoko, çyane mu bihe by’imvura. Twageragezaga gutwara ku mitwe ariko harimo imvune bikanatuma uhendwa. Gukoresha moto ugasanga baraduhenda kandi na bo bakagira impungenge z’uko bagwa mu mazi. Rero iki kiraro kizatuma tutongera guhura n’ibyo bibazo kubera ko ubu imodoka ziza gufata imyaka nta kibazo.”
Undi yagize ati: “Imbogamizi twagiraga cyane ni ukugeza umusaruro ku baguzi bacu, wasangaga twikorera ibigori kuko abatwara amagare bagiraga ubwoba bwo kuhambuka. Imodoka ntizashoboraga kunyura hano kubera ubunyereri n’amazi, umusaruro wageraga ku isoko bitugoye cyane pe! Ubu rero byabaye byiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yavuze ko ikiraro kigiye guteza imbere ubuhahirane no gufasha ubucuruzi bukorwa no gufasha abaturage kubona serivisi zihuse hirya no hino mu bice bitandukanye.
Iki kiraro kandi ngo bagishyikirijwe mu cyumweru cyo kwibohora aho bakwiye gukomeza inzira yo kwibohora zimwe mu nzitizi zibangamira iterambere.
Yagize ati: “Ni byo koko abatuye Nyagashanga na Nyamirama bari babangamiwe n’ikiraro kitari gihari mu buryo bubafasha neza, ubwo rero kigiye gufasha imigenderanire bitabasabye gukora urugendo rwa kure. Abantu bafite ubuhinzi bakoresha iki kiraro ndetse n’abakora ubucuruzi barangura hirya no hino birabafasha. Ni urugendo rwo kwibohora dukomeje.”
Yakomeje asaba abaturage kubungabunga ibikorwa remezo bahabwa
Yagize ati: “Turabibutsa ko kwangiza ibikorwa remezo ari icyaha kandi bihanirwa. Turasaba abaturage baturiye ikiraro n’abagikoresha ko badufasha gucunga umutekano wacyo kandi bakibuka ko bigenewe buri muntu wese akabibyaza umusaruro.”
Kiraro cya Nyagashanga cyuzuye gitwaye miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda. Uretse iki kiraro, abatuye muri aka gace bavuga ko hari kugenda hegerezwa n’amazi ndetse santere za Nyagashanga na Nyamirama zikaba zaranagejejwemo amashanyarazi.