Musanze: Uwinjiye muri Wazalendo yicuza igihe yataye mu mashyamba ya Congo

Uwajeneza Rebecca, umugore w’imyaka 21 ukomoka mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, yagaragaje agahinda k’igihe yamaze mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari mu mutwe w’inyeshyamba wa Wazalendo.
Avuga ko yinjiye muri uwo mutwe afite imyaka 15, ubu akaba yicuza ibikorwa by’urugomo yakoreyeyo, anasaba urubyiruko rw’u Rwanda kwirinda amacakubiri no gukunda igihugu.
Yari umwe mu barwanyi barindaga umuyobozi w’uwo mutwe, General Mbokani Kimanuka Grace, aho avuga ko yakoze ibikorwa byinshi bibi, birimo kwica abasivili no gusahura imiryango.
Uwajeneza yavuze ko yagiye muri Congo mu mwaka wa 2019 agiye gushaka akazi ko kwikorera ibirayi, ahita afatirwa mu mashyamba agirwa umurwanyi.
Yagize ati: “Nari mfite imyaka 15. Nagiye muri Congo nshaka akazi, tuza gufatwa mu mashyamba, sinari mfite uko nigarura, nahise nemera kuba umurwanyi.”
Avuga ko yabanje gufatwa n’umutwe wa FDLR akaza kuwucika, ariko nyuma agafatwa na Wazalendo aho yamaze imyaka 6. Yari afite ipeti rya Kapiteni.
Uwajeneza avuga ko ibyo yabonye n’ibyo yakoze byamusigiye ibikomere bikomeye n’agahinda.
Yagize ati: “Twabwirwaga ko tugomba gusahura no kwica abo dusahuye. Nibura, twishe abantu bagera kuri 200. Njye ubwanjye naba narishe umuntu bwa mbere mfite imyaka 16. Nize gukoresha imbunda mu minsi itatu gusa, twicishaga ibyuma n’imbunda, urumva ko ku muntu muto kugira ngo nzabyibagirwe ni ikibazo.”
Yongeyeho ko ibyo bikorwa byose byakoranwaga urwango n’amacakubiri bashyirwagamo, aho babwirwaga ko umwanzi wabo ari Umututsi, n’ubwo abenshi batari banafite aho bahuriye n’u Rwanda.
Avuga ko yabaye umupfakazi akiri muto, nyuma y’uko umugabo we yicwa n’umuyobozi wa Wazalendo ubwo yamenyaga ko agiye gutaha mu Rwanda.
Yagize ati: “Nashatse mfite imyaka 19, mfite umwana umwe. Nta nyungu nakuyemo uretse ibikomere byo mu mutima. Ubu ndi umupfakazi, nyamara abo twavukiye kimwe n’abavandimwe banjye bo barimo kwiga muri za kaminuza. Ndasaba urubyiruko gukunda igihugu, no kwishimira amahoro bafite.”
Perezida wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo Nyirahabineza Valerie, yavuze ko bamwe mu binjira mu mitwe yitwaje intwaro babitewe n’ibishuko cyangwa imibereho mibi, ariko ko Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose mu kubaha amahirwe mashya, harimo kubafasha kwihangira umurimo.
Yagize ati: “Hari abagiye babeshywa ko bagiye guhabwa akazi, abandi bakajyayo kubera imibereho. Ariko ubu turabigisha imyuga, tugafasha no gushaka ibisubizo birambye. Dushishikariza aba basezerewe kuba intumwa z’amahoro n’ubumwe, no gufasha bagenzi babo kwirinda icyatuma basubira muri ibyo bikorwa.
Uwajeneza Rebecca yabera isomo urubyiruko rw’u Rwanda kuko avuga ko nta mahirwe ahwanye no gukurira mu mahoro, mu gihugu cyawe kigendera ku mategeko, aho ubuzima n’uburenganzira bwa Muntu byubahwa.
Mu cyiciro cya 74 hasezerewe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bagera ku 170, barimo 128 bakomoka mu Turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro, ahaturuka urubyiruko rukunze gushukwa n’imitwe ikorera hafi y’umupaka wa Congo.

