Gicumbi: Yaretse Kanyanga ashinga atoliye y’ububaji ya miliyoni 8.5 Frw

Shimirwa Palemon w’imyaka 30 uvuka mu Karere ka Gucumbi, Umurenge wa Rubaya, yicuza imyaka hafi itanu yamaze yarasabitswe na Kanyanga ayigotomera nk’amazi, akanayicuruza mu Rwanda ayambukije umupaka wa Uganda.
Avuga ko kuyicuruza no kuyinywa nta na kimwe byamumariye uretse kumukenesha, ahubwo amaze kubireka ngo yagannye umwuga ufite atoliye y’ububaji y’agaciro k’arenga miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Shimirwa yagaragaje ko yisanze acuruza ibiyobyabwenge byambukiranya imipaka kubera agahinda gakabije yari yaratewe no kudakomeza kwiga kaminuza.
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu 2013, avuga ko ari bwo yahise atangira atyo inzira y’ubushomeri ari na byo byamuviriyemo agahinda gakabije katumye ayoboka inzira yo gucuruza ibiyobyabawenge.
Agaragaza ko mu 2014 ari bwo yeruye neza atangira kunywa no gucuruza kanyanga ayambutsa imipaka abifashijwemo n’inshuti ze zo mu rusisiro zabikoraga.
Agitangira ako kazi yabanje kujya akora nka maneko y’ababikoraga kuko yabacungiranga ndetse akamenya aho abashinzwe umutekano baherereye kugira ngo batabafata babone uko bambuka.
Ati: “Kuko ntari menyereye kubinywa kandi batarananyizera batangiye bampa akazi nkajya mbacungira aho abayobozi bari kugira ngo babone uko bayambutsa. Nkajya mbacungira ahari inzego z’umutekano ubwo nanjye bakanyishura 1500 ku ituru bambukije.”
Shimirwa akomeza avuga ko amafaranga yakuye muri ubwo bucuruzi ntacyo yigeze amumarira kuko nubundi bayamaraga bayanywera andi bakayinezezamo aho kugira ngo akire akabona ari kurushaho gukena.
Ati: “Numvaga ayo mafaranga ari menshi ariko nubundi ntacyo yamariraga kuko narayabonaga nkongera nkayanywera.”
Uko Shimirwa yaretse kanyanga akinjira mu bubaji
Akomeza avuga ko nyuma yo kwijandika muri ibyo bikorwa inzego z’umutekano zaje kubafata zibajyana mu kigo ngororamuco; zirabaganiriza zibumvisha ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse bahabwa amasomo ajyanye n’imyuga yisanga mu bubaji atyo.
Mu mezi atatu yamaze mu kigo ngororamuco ngo yavuyeyo ari umuntu ukarishye mu mwuga w’ububaji ndetse ahita aza ku isoko ry’umurimo atangira kwikorera mu mwaka wa 2018.
Ati: “Ubu mfite atoliye ikora ububaji natangije igishoro cy’ibihumbi 230 by’amafarangq y’u Rwanda ariko ubu ifite agaciro ka miliyoni 8.5 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Avuga ko nubwo itaratangira kumwinjiriza agatubutse nk’uko abyifuza ariko ubuzima arimo buruta ubwo yabagamo agicuruza Kanyanga. Ubu yinjiza ari hagati y’ibihumbi 150-200 by’amafarangq y’u Rwanda by’inyungu mu kwezi.
Gusa ngo afite icyizere ko azaba umwe mu bantu bakize mu Rwanda.
Ati: “Nubwo ntarinjiza menshi nkayo nifuza ariko mbasha gukorera abantu ndetse nkabona ko nkenewe muri sosiyete kandi nizeye ko ayo ninjiza azagenda yiyongera.”
Avuga ko urugendo rwo kureka gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge rushoboka nubwo bidahita bikunda ako kanya ariko buhoro buhoro bigenda biza bitewe n’imbaraga umuntu ashyiramo.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) kigaragaza ko ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose bigwingiza ubwonko ndetse bikica ubuzima bigatuma umuntu adatera imbere.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius, avuga ko iyo umuntu akoresheje ibiyobyabwenge byica akazi n’ubuzima ndetse byaba byarenga urugero bikaba byavamo n’urupfu.
Yagize ati: “Iyo urubyiruko rukoresheje ibiyobyabwenge byica ubuzima bwabo ariko nanone bikabababuza n’akazi ntibiteze imbere. Ufite akazi agomba kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bimubuza gukora ariko n’utagafite akabikoresha bimujyana kure y’akazi.”
Ubu bushakashatsi bwa RBC bwakorewe mu Turere turindwi bwerekanye ko 28.5% by’urubyiruko rwemeye ko runywa ibisindisha, naho 4.4% rwemera ko rwigeze gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Ibyo bikorwa byagize ingaruka zifitanye isano n’imyitwarire ibangamira ubuzima; nko gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kwiyongera kw’ubwandu bwa Virusi itera SIDA (HIV/AIDS), kwiyongera kw’indwara zitandura (NCDs) n’izindi.
Polisi y’u Rwanda igaragaza ko Uturere tw’Umujyi wa Kigali kuva muri Mutarama kugera muri Gicurasi 2025, ari two twagaragayemo ibiyobyabwenge byinshi.
Akarere ka Gasabo ni ko kagaragayemo ibiyobyabwenge byinshi kuko hakozwe amadosiye 222, Nyarugenge amadosiye 110 mu gihe Kicukiro 76.
Abafunzwe babizira ni abantu 418 cyane cyane b’urubyiruko.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), kigaragaza ko abagizweho ingaruka no kunywa ibiyobyabwenge mu bigo byose uko ari bine bifite abantu 8 704 muri bo ababaswe na byo bangana na 71%.
Ababaswe n’urumogi ni 1 537 bangana na 17,7%, heroine ,(mugo) ni 138 bangana 1,6%, abakoresha kokayine ni 17, ababaswe na kole ni 397, mu gihe abandi bavanga inzoga n’urumogi, urumogi na mugo bagera ku 1, 405 bangana 16,1%.
