Umuhanzi Audia Intore yasezeranye mu Mategeko

Umuhanzi w’injyana gakondo Alice Uwimana Diane uzwi nka Audia Intore yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Cyiza Kelly bitegura kurushinga mu kwezi gutaha.
Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki 26 Kamena 2025.
Uretse kuba ari umunsi basezeraniyeho kandi tariki 26 Kamena ni na bwo Cyiza yabonye izuba ibituma umunsi ukomeza kurushaho kuba mwiza kuko wanizihirijweho isabukuru ye.
Mu butumwa Audia Intore yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasezeranyije Cyiza ko ku isabukuru yer ari bumuhe ikarito y’impano yuzuyemo urukundo rwe rwose.
Yanditse ati: “Nifuzaga kuguha urukundo rwose ntunze ku munsi w’isabukuru yawe ariko nta karito yihagije mu bunini rwakwirwamo.
Urwo ntunze rwose rwamaze kuba urwawe warakoze kuzana ibyishimo bisendereye mu buzima bwange.”
[…] Utuma buri munsi wange umera nk’uwibirori ariko uyu munsi wo urenze kuba uw’umwiharikoIsabukuru nziza. Ngukunda birenze igipimo.”
Muri uwo muhango Audia yari agaragiwe na Pamella uzwi mu itsinda rya Ange na Pamella mu gihe we Cyiza Kelly we yari agaragiwe n’umunyamakuru Mbabazi Gerard muri uwo muhango.
Basezeranye nyuma y’igihe gito inshuti za Audia Intore zimukoreye ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka Bridal Shower yabaye tariki 15 Kamena 2025.
Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba tariki 26 Nyakanga 2025, Bukazabera Kinyinya mu Karere ka Gasabo.



