Tonzi yateguje abakunzi be ibyishimo mu gitaramo Inkera y’Abahizi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tonzi yijeje abakunzi b’iyo njyana bazitabira igitaramo Inkera y’Abahizi cya Mariya Yohana, kuzabafasha kuramya bagahimbaza Imana bishimira ibyo u Rwanda rwagezeho nyuma yo kwibohora.

Uyu muhanzi avuga ko kuba abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe bashobora gusangira urubyiniro n’abaririmba iziramya zikanahimbaza Imana ari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa.

Yabigarutse ku mugoroba w’itariki 25 Kamena 2025 ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije kumenyesha Abanyarwanda aho imyiteguro y’icyo gitaramo kizizihirizwamo ubutwari bw’Inkotanyi igeze.

Ubwo yari abajijwe icyo yakwizeza abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bazacyitabira, yavuze ko uzaba ari umugoroba wo kwishimira intambwe u Rwanda rugezeho.

Yagize ati: “Abakunzi ba gospel bazaze twishime, kuko tugomba kwishimira urubuga igihugu cyaduhaye, turabizi ko nta mutekano dufite ntacyo twageraho, muri iyi myaka 31 ishize tuzaba turi kwishimira amahoro dufite mu gihugu cyacu, umutekano, ubuyobozi bwiza ubumwe bw’abahanzi.”

Mbere ntabwo byabagaho ko abahanzi bakora sekira (Secular) baririmbira kuri stage imwe n’abaririmba gospel, ariko bigaragaraza ko twese dutanga ubutumwa bwubaka ikiremwamuntu, twishimiye ko abayobozi bacu bashoboye kutubanisha nk’Abanyarwanda, bazaze twifatanye twishime kuko Igihugu ni icyacu, kwibohora ni ukwacu ni ishema ryacu.”

Ni igitaramo Mariya Yohana yateguye mu rwego rwo kwizihiza ubutwari bw’Inkotanyi zafashe icyemezo zikarwana urugamba rwo kubohora u Rwanda, banahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gitaramo kizagaragaramo abandi bahanzi barimo Bruce Melodie, Tom Close, Butera Knowless Rumaga n’abandi, bose bahamya ko biteguye gushimisha abazacyitabira.

Tonzi azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ushimwe, Bindimo, Humura n’izindi.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 03 Nyakanga 2025 kikazabera mu Intare Confrence Arena.

Sharon Gatete yambitswe impeta nyuma y’uko afatiwe irembo tariki 21 Kamena 2025
Ibiganza byabo bombi bemeranyije gukundana urudashira
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE