Amagare: Shampiyona y’Igihugu ya 2025 izakinwa mu mperza z’icyumweru

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko Shampiyona y’Igihugu izaba mu mpera zi’cyumweru ku wa 28 na 29 Kamena 2025.

Iri rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi baturutse mu makipe y’abamuryango ba FERWACY n’andi makipe yo mu gihugu yabisabye akabyemererwa.

Abakinnyi bazarushanwa mu birimo abagabo, abatarengeje imyaka 23 n’ngimbi zitarengeje imyaka 19. Hari kandi n’icyiciro cy’abagore abakuru n’abatarengeje imyaka 19.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Kamena, hazaba irushanwa ryo gusiganwa n’igihe buri muntu ku giti cye mu muhanda wa Batsinda – Rulindo – Batsinda, ku ntera y’ibilometero 25.

Bukeye bwaho ku wa 29 Kamena, hazaba irushanwa ryo gusiganwa mu muhanda, rizahagurikira muri Santere ya Gasanze, rinyure i Shyorongi, kuri Base, i Gicumbi, mu Rukomo na Nyacyonga mbere yo gusoreza i Gasanze ku ntera y’ibilometero 162 mu cyiciro cy’abagabo n’abatarengeje imyaka 23.

Abagore n’ingimbi bazakina intera y’ibilometero 126 bizatangirira ku Murenge wa Shyorongi, banyure kuri Base, i Gicumbi, Rukomo na Nyacyonga mbere yo gusoreza i Gasanze.

Abangavu bazakina intera y’ibilometero 53,6 bizahagurukira i Gicumbi.

Mu mwaka ushize wa 2024, iri siganwa ryegukanywe na Masengesho Vainqueur (mu bagabo no mu batarengeje imyaka 23) na Niyonkuru Phocas mu ngimbi.

Mu bagore, ryegukanywe na Ingabire ku nshuro ya gatatu zikurikiranya mu bakuru na Umutoni Sandrine mu bangavu.

Mu gukina buri wese ku giti cye, abari bitwaye neza ni Mugisha Moïse mu bagabo na Ingabire Diane mu bagore.

Shampiyona y’Igihugu ya 2025 izakinwa mu mpera zi’cyumweru
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE