Trump yasabiye Netanyahu imbabazi ku byaha bya ruswa ashinjwa

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ko Isiraheli ihagarika urubanza ruregwamo Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu cyangwa ikamubabarira ibyaha arengwa bijyanye na ruswa, uburiganya no gukoresha nabi ububasha ahabwa.

Trump yatangaje ko ashyigikiye Netanyahu kuko ibyo aregwa ari ibyakozwe n’imbaraga z’abarozi bagamije kumuharabika.

Benjamin Netanyahu ugomba kwitaba Urukiko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha; urabanza rwe rwatangiye mu 2020 ariko yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa avuga ko ari umwere.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa ‘Truth Social’ Donald Trump yabyiniriye Netanyahu amwita ‘Bibi’ ukwiye imbabazi ngo kuko ari intwari yakoreye Isiraheli ibintu bitangaje.

Yagize ati: “Urubanza rwa Bibi Netanyahu rugomba guhagarikwa ako kanya, cyangwa agahabwa imbabazi. Ni intwari ikomeye yakoze byinshi ku bw’igihugu cya Isiraheli.” 

Amakuru atangazwa n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu  avuga ko Netanyahu yatangiye guhatwa ibibazo kuva ku wa 3 Kamena, mu Rukiko rwa Tel Aviv, bikaba biteganyijwe ko bizamara hafi umwaka wose.

Perezida wa Israel, Isaac Herzog, afite ububasha bwo guha imbabazi Netanyahu ariko ngo kugeza ubu nta busabe bw’imbabazi arakira.

Mu byaha Netanyahu ashinjwa harimo; kwakira impano z’agaciro k’amadolari ibihumbi byinshi, divayi n’ibindi bikoresho bihenze  biturutse ku bacuruzi bakomeye, ndetse bavuga ko yabihawe mu buryo bwo gushaka indonke cyangwa inyungu zihariye.

Ashinjwa kugirana amasezerano y’ibanga na Arnon Mozes, nyiri ikinyamakuru ‘Yedioth Ahronoth’, kugira ngo kijye  gitangaza  inkuru zimwogeza ndetse no gushyiraho amategeko anigagana ijambo  ibindi bitangazamakuru.

Netanyahu kandi ashinjwa gufasha zimwe muri sosiyete z’itumanaho kubona inyungu za miliyari, na zo zikamufasha mu itangazamakuru kugira ngo abone inyungu zihari mu bya politiki.

Ku ruhande rwa Perezida Trump we avuga  ko Amerika yarokoye Isiraheli kandi ari nayo igiye kongera kurokora Bibi Netanyahu.

Ayo magambo ya Trump ashyigikira Netanyahu aje nyuma y’uko ku wa 24 Kamena 2025, yari yamurakariye ndetse yamagana Isiraheli ku bitero yagabye kuri Iran nyuma y’amasezerano y’agahenge yari amaze kugerwaho.

Yabwiye itangazamakuru ko nyuma yayo masezerano Isiraheli yemeye ko yubahirije agahenge ariko agaragaza ko yamuteye umujinya kuko yakoze ibinyuranyije n’ibyumvikanyweho.

Mu mvuga ikakaye yakoresheje irimo ibitutsi Trump yumvikanishije ko Iran na Isiraheli ibyo bari gukora ari amafuti kuko batazi ingaruka zabyo.

Hagati aho intambara ya Iran na Isiraheli ikomeje guhangayikisha Isi kuko iteye impungenge ko  yabyara iya gatatu y’Isi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE