Hagiye gutoranywa abana bazahagarira u Rwanda mu mikino Olempike y’Urubyiruko ya 2026

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Abana barenga 870 batarengeje imyaka 16, biganjemo abo mu mushinga wa “Isonga-AFD”, bagiye gutoranywamo abazategurirwa guhagararira u Rwanda mu Mikino Olempike y’Urubyiruko (Youth Olympic Games 2026), izabera i Dakar muri Sénégal kuva ku wa 31 Ukwakira kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026.

Iki gikorwa kiratangira kuri uyu wa 26 Kamena 2025 mu Karere ka Nyanza, ahabera amarushanwa ahuza abana b’abakobwa 435 n’abahungu 435 mu mikino itandukanye irimo Basketball, umupira w’amaguru, Volleyball, gusiganwa ku magare, gusiganwa ku maguru, Taekwondo na Handball.

Gutoranya bizakorwa n’abatoza batandukanye muri iyi mikino, bigendanye n’imikino yateganyijwe.

Amakipe yose azahurira mu majonjora ateganyijwe kuba hagati ya tariki ya 26 na 27, mu gihe imikino ya nyuma izaba ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Kamena 2025.

Imikino yose ikazabera mu bigo bya Igihozo St. Peter, Christ Roi Nyanza, Mater Dei ndetse na Stade y’Akarere ka Nyanza.

Abanyempano barenga 800 bagiye gutoranywamo abazahagarira u Rwanda mu mikino Olempike y’Urubyiruko ya 2026
Abana bakina umupira w’amaguru ni bamwe mu bazataroranywamo abeza bazahagarira u Rwanda
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE