Mariya Yohana agiye kwizihiza ubutwari bw’Inkotanyi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 25, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Mariya Yohani umaze imyaka irenga 40 mu muziki, yatangaje ko agiye kwizihiza ubutwari bw’Inkotanyi mu guha icyubahiro ababohoye u Rwanda.

Mu rwego rwo kwizihiza Inkotanyi, uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu njyana gakondo, yateguye igitaramo yise Inkera y’Abahinzi kizaba tariki 3 Nyakanga 2025.

Muri icyo gitaramo umuhanzi Mariya Yohani arateganya kuzamurikiramo Alubumu (Album) yise “Komeza Ibirindiro”, avuga ko yatuye Perezida Kagame afata nk’Imana ya kabiri.

Ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025, yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’igitaramo igezs, yavuze ko nubwo bari impuzi ariko batekerezaga iwabo.

Yagize ati: “Twari impunzi tudafite icyo turi cyo ariko kandi dutekereza iwacu. Abahungu bacu bamaze kwiyumvamo ubugabo biyemeje gutanga amaraso yabo ngo bashyire Igihugu ku murongo.”

Mariya Yohani avuga ko nubwo atari ku rugamba rwo kurasana ariko yumvaga agomba gukora indirimbo ziherekeza abarwanaga.

Ati: “Njye sinari ku rugamba, ndasana ariko iri jwi n’amagambo yo mu ndirimbo ni yo yahaga imbaraga abo bana bari biyemeje gupfira u Rwanda.”

Ibigwi byabo ngo ni byo Mariya Yohani yashingiyeho atekereza izina ry’igitaramo.

Ati: “Ni nde utashima abo bana baduhaye Igihugu, icyo gitaramo cyitwa ‘Inkera y’Abahizi’ kuko buzacya hizihizwa umunsi wo Kwibohora. Nafashe itariki ya 3 kugira ngo ntegure iyo nkera, tuzabaririmbe n’ejo tuvuge ubutwari bwabo.”

Mu gihe cy’imyaka 40 amaze mu muziki, uyu muhanzi avuga ko kuba ijwi rye ridata umwimerere abikesha kuba ataranyoye inzoga n’itabi.

Biteganyijwe ko igitaramo ‘Inkera y’Abahizi, kizaba tariki 3 Nyakanga 2025, kikazabera ku Intare Conference Arena.

Ubwo yari abajijwe impamvu mu myaka amaze mu muziki afitemo Alubumu ebyiri gusa, Mariya Yohana yavuze ko yageraga aho agafatamo ikiruhuko kugira ngo atazateshuka, bikamufasha gufata umwanya wo guhimba indirimbo zagirira akamaro abazumva. 

Uretse Mariya Yohana uzataramira abazitabira icyo gitaramo, hazanagaragaramo abandi barimo Tom Close, Bruce Melodie, Knowless, Tonzi na Rumaga.

Abarimo Tonzi, Knowless na Rumaga basezeranyije gutanga ibyishimo ku bazitabira igitaramo
Igitaramo Inkera y’abahizi ni icyo kwizihiza ubutwari bw’Inkotanyi.
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 25, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE