Kenya: Ibitangazamakuru byaho byabujijwe gutangaza iby’imyigaragambo iri kuhabera

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 25, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ibitangazamakuru byo muri Kenya byategetswe guhagarika gutangaza amakuru agezweho, arebana n’imyigaragambyo iri mu gihugu hose igamije kwibuka abaguye mu yo mu mwaka ushize wa 2024 yamaganaga imisoro ihanitse.

Ibihumbi by’Abanyakenya kuri uyu wa 25 Kamena 2025,  byigabije imihanda hirya no hino mu gihugu aho bari kwigaragambya mu rwego rwo kwibuka  no guha icyuhabahiro  bagenzi babo barenga 40  bahasize ubuzima.

Inzego z’umutekano muri icyo gihugu ziri gukoresha ibyuka biryana mu maso cyane cyane i Nairobi  mu murwa mukuru no mu yindi mijyi iwungirije  mu rwego rwo gutatanya abigaragambya nkuko BBC yabitangaje.

Ni mu gihe amashuri n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byafunzwe kubera gutinya  ihohoterwa n’imvururu iyo myigaragambyo ishobora guteza.

Perezida w’icyo gihugu William Ruto yategetse inzego z’umutekano kubungabunga ubuzima bw’abaturage no kwirinda ko hari uwahatakariza ubuzima.

Umwaka ushize abigaragambyaga bibasiye Inteko Ishinga Amategeko; basahura ibyarimo ndetse ibindi barabitwika; ibintu byakurikiwe n’ingaruka zikomeye zirimo bamwe bahasize ubuzima abandi bakahakomerekera.

Kuri iyi nshuro Ibiro bya Perezida  n’Inteko  Ishinga Amategeko birarinzwe cyane nubwo abigaragambya bagerageje kongera kuhavogera.

Amashusho yafashwe mbere yasakajwe n’igitangazamakuru cyo muri icyo gihugu  ‘The Citizen’ yagaragaje Abadepite basohoka mu Nteko biruka mu gihe imyigaragambyo isatira aho bari bari yari irimbanyije.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, (KNCHR) n’ibitangazamakuru byaho byemeje ko abari hagati ya 30 na 60   ari bo baguye mu myigaragambyo ya 2024, abandi 361 barakomereka mu gihe 627 bafashwe n’inzego z’umutekano.

Kenya hari imyigaragambyo ikomeye igamije kwibuka abaguye mu yabaye umwaka ushize
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 25, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE