Abareba amashusho y’urukozasoni bikubye akarenga 3 mu myaka 8 ishize

Umubare w’abasura imbuga zitambutsa amashusho y’urukozasoni (webcam), ku Isi wikubye inshuro zirenga eshatu kuva mu 2017, ugera kuri miliyari 1.3 bazisura buri kwezi; nkuko bitangazwa n’Ikigo cy’Ubushakashatsi no gutanga amakuru ku ikoreshwa ry’imbuga za interineti, (Semrush) ku bazisuye muri Mata 2025.
Nubwo umubare w’abareba ayo mashusho ukomeje gutumbagira ariko ubushakashatsi bugaragaza ko bigira ingaruka ku buzima bw’uyareba haba mu mitekerereze, imikorere ndetse bishobora kwangiza umubano mu gihe afite uwo bashakanye.
Colombie ni cyo gihugu gifite abakina filimi z’urukozasoni benshi ahabarwa ibihumbi birenga 400 by’abazikina n’inzu zikinirwamo zikanazitunganya, zirenga 12 000 nkuko bitangazwa na Fenalweb; ikigo gihagarariye ‘webcam’ muri icyo gihugu.
Semrush igaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyoboye ibindi bihugu mu kugira abantu benshi bareba ayo mashusho aho mu 2024, yarebwe inshuro miliyari 88, mu gihe ku Isi muri uwo mwaka yarebwe inshuro zirenga miliyari 476.
U Buyapani ni bwo buri ku mwanya wa kabiri n’abareba ayo mashusho inshuro miliyari 46, u Buhinde ku mwanya wa gatatu na miliyari 30, Koreya y’Epfo ku mwanya wa kane na miliyari 24 mu gihe Brazil ari iya gatanu na miliyari 19.
Mu bindi bihugu bihiga ibindi mu kureba ayo mashusho ku bwinshi harimo Thailand, Pakistan, Misiri, u Bwongereza, u Burusiya n’ibindi.
Ingaruka zo kureba amashusho y’urukozasoni
Ubushakashatsi bwakozwe na ‘Journal of Sex Research’ ku ngaruka z’amashusho y’urukozasoni ku bagore n’abagabo bwerekanye ko bibahungabanya bombi.
Bugaragaza ko abagabo ari bo bakunze kureba ayo mashusho cyane kurusha abagore, aho abari hagati ya 70%-90% by’abakoresha interineti bayareba.
Imibare igaragaza ko abagore bareba ayo mashusho bagize hafi 30%-40% by’abakoresha interineti kandi imibare igenda yiyongera.
Kureba ayo mashusho ku bagabo bigira ingaruka z’imitekerereze ndetse bishobora gutera guhungabana ku myanya y’ubwonko ishinzwe ibyishimo (dopamine system).
Bitera kugabanyuka k’ubushake bwo gukora imibonano isanzwe ndetse bigatera bamwe kwiheba.
Ibyo kandi bituma abagabo babatwa no gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo budasanzwe bikaba byagira ingaruka ku bo babana umunsi ku wundi.
Ku bagore ubwo bushakashatsi bugaragaza ko kureba ayo mashusho bibatera kumva batishimiye umubiri wabo ndetse bikabatera agahinda gakabije no kwiyumva nk’abadahagije mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Bashobora kubatwa nabyo ndetse ntibashobore gukora ikintu icyo ari cyo cyose mu gihe batarakora imibonano mpuzabitsina; bikaba byagira ingaruka ku mibereho yabo.
Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko umugabo n’umugore bose bagirwaho ingaruka mbi kuko bishobora guteza ibibazo mu mibanire bishingiye ku kutizerana.