Omborenga Fitina yasubiye muri APR FC

Omborenga Fitina wakiniraga Rayon Sports yasubiye muri APR FC yari amaze umwaka umwe yavuyemo, asinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Ibi byatangajwe n’iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kamena 2025.
Mu mwaka ushize w’imikino wa 2023/24, ni bwo Omborenga Fitina yatandukanye na APR FC, nyuma yaho iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu itari yifuje kumwongerera amasezerano mu gihe andi yari arangiye.
Uyu mukinnyi yahise yerekeza muri Rayon Sports asinya amasezerano y’imyaka ibiri, gusa mbere y’uko icyo gihe kirangira yasabye kuyasesa, ashinja ikipe ye kutubahiriza ibyo bumvikanye.
Birimo kudahabwa imishahara ye ku gihe ndetse no kuba iyi kipe yaramusigayemo amafaranga ubwo yemeraga kuyisinyira.
Nyuma yo guhatiriza anagaragariza ubuyobozi ko atifuza kuzakomeza kuyikinira, Rayon Sports yageze aho yemera kumurekura gusa yishyuye amafaranga arenga miliyoni 30 z’amafaranga.
Ombolenga abaye umukinnyi wa Gatandatu APR FC isinyishije muri iyi mpeshyi nyuma Bugingo Hakim, Iraguha Hadji bakinaga muri Rayon Sports, Hakizimana Adolphe wavuye muri AS Kigali, Ngabonziza Pacifique wakiniraga Police FC, umunya-Burkina Faso, Memel Raouf Dao na Ronald Ssekiganda ukomoka muri Uganda.
APR FC izahagarira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League 2025/26.


