Element Eleeeh agiye gutarama muri Rwanda convention

Umuhanzi akaba n’umwe mu bahanga mu gutunganya imiziki, Element Eleeeh yongewe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cyiswe Rwanda Convention.
Rwanda Convention USA ni igitaramo kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva tariki 4-6 Nyakanga 2025.
Ni ibyatangajwe na Element Eleeeh abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ateguza abazakitabira ko azakigaragaramo.
Element yasangije integuza igaragaza ifoto ye yashyize hanze n’abategura icyo gitaramo ayiherekeresha amagambo ateguza abakunzi be.
Yanditse ati:” Dalas Texas, tubonane ubwo nzaba mpageze.”
Uretse Element Eleeeh ni igitaramo kizagaragamo abandi bahanzi barimo Masamba Intore, The Ben, Meddy n’abandi.
Ni ibirori byateguwe na sosiyete ‘Afro Hub Entertainment’ ku bufatanye n’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamwe n’ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, bikazaberamo ibikorwa bitandukanye birimo igitaramo kizabimbura bise “Kwibohora Celebration, Rwanda Convention USA, ari nacyo The Ben azaririmbamo, mu gice cyiswe Hobe Night kizarangwa n’umugoroba wo gusabana, gusangira no kwidagadura, uzahuza Abanyarwanda n’inshuti zabo.
Biteganyijwe ko ibyo bitaramo bizabera muri Dallas-Fort Worth, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda bo muri Amerika kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora, nk’uko mu Rwanda wizihizwa tariki 4 Nyakanga za buri mwaka.
