Kigali: Uruganda rutunganya imyanda yo mu musarani ruzatwara miliyari 8.3 Frw

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyasinye amasezerano y’ubufatanye na Komisiyo y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe kubungabunga ikiyaga cya Victoria (LVBC) ajyanye no kubaka uruganda rutunganya imyanda yo mu bwiherero hagamijwe kwita ku isuku no kubungabunga ibidukikije.

Umushinga wo gutunganya imyanda yo mu bwiherero mu Mujyi wa Kigali ugamije kugabanya amazi mabi atemba akagera mu Kiyaga cya Victoria binyuze mu migezi ituruka mu Rwanda ikarasukira muri icyo kiyaga.

Umuyobozi w’uwo mushinga ku rwego rw’Akarere Mukubwa Arsene, yavuze ko urwo ruganda ruzubakwa mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, rukaba ruzagira uruhare mu gushyigikira icyerekezo cy’Igihugu cyo gutunganya no kubyaza umusaruro imyanda bijyanye n’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko bitarenze mu mwaka wa 2025 urwo ruganda ruzaba rwamaze kuzura cyane ko rugize igice cy’ingenzi cya gahunda yagutse igamije kubungabunga umutungo kamere w’amazi yo mu cyogogogo cy’Ikiyaga cya Victoria.

Biteganyijwe ko Leta y’u Rwanda izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga mu guharanira ko rigenda neza kuko uri mu ishoramari riri ku mwanya w’imbere mu mishinga igomba kwihutishwa nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije (MoE) Patrick Karera, ku wa Kane ubwo hashyirwaga umukono kuri ayo masezerano.

Karera yavuze ko uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na WASAC, ashimangira ko ari umushinga washimwe n’Inama y’Abaminisitiri ya 21 bigaga ku cyogogo cy’Ikiyaga cya Victoria (21st SECOM), Komisiyo ishinzwe kubungabunga icyo cyogogo (LVBC) ikaba yarahawe inshingano zo kwihutisha uwo mushinga mu bihugu bigize EAC.  

Yagize ati: “Mu Rwanda uyu mushinga uzagira uruhare mu kongera serivisi z’isukura mu Mujyi wa Kigali. Nanone kandi uzagabanya imyanda yanduzaga umugezi wa Nyabarongo wisuka mu w’Akagera ari na wo urasukira mu Kiyaga cya Victoria.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije wa LVBC Eng. Coletha Ruhamya, yavuze ko isinywa ry’amasezerano ku wa Kane ari intambwe ikomeye yatewe mu ishoramari ryimakaza isuku n’isukura mu Rwanda no mu Karere.

Yashimye uburyo u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa uyu mushinga, yongeraho ko imishinga nk’iyo yanatangiye i Mwanza muri Tanzania, i Kisumu muri Kenya n’i Kampala muri Uganda.

Eng. Ruhamya yagize ati: “U Rwanda rugira uruhare rw’ingenzi muri gahunda zihuriweho na EAC mu guharanira gucunga mu buryo burambye icyogogo cy’Ikiyaga cya Victoria binyuze mu nama zihuza inzego zo ku rwego rwo hejuru zifata ibyemezo, izishyiraho Politiki ku rwego rw’Akarere ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihuriweho itanga umusaruro mu Karere kose.”

Urwo ruganda rwitezwe kubakwa mu Mujyi wa Kigali ruzagira uruhare mu kugabanya umutwaro w’abagorwaga no kubona aho bacukura imisare buri igihe iyo bakoreshaga yuzuye kandi bafite ibibanza bito cyane.  

Imibare itangwa na Leta y’u Rwanda, igaragaza ko 92%  by’abaturage basaga miliyoni 1.3 batuye mu Mujyi wa Kigali bafite ubwiherero bw’imyobo ku buryo yuzura bagasabwa gucukura indi, naho 7% bakagira  uburyo bworoheje bwo kuvidura imisarane yabo.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa WASAC Gisèle Umuhumuza, yavuze ko  urwo ruganda ruzarangira mu myaka itatu iri imbere rutwaye miliyoni 7.5 z’Amayero, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 8.3, yatanzwe na Banki yo mu Budage y’iterambere (KFW).

Biteganyijwe ko muri rusange imishinga nk’iyo iri gukorwa no muri Tanzania, Kenya na Uganda izatwara Amayero agera kuri miliyoni 26, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 28.

Uruganda ruzubakwa i Kigali ruzaba rufite ubushobozi bwo kwakira metero kibe ziri hagati ya 500 na 600 z’imyanda ku munsi, izanywe n’imodoka zizaba zaviduye imisarane yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali iri ahantu hagoye kugerwa n’imiyoboro.

Umuyobozi ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y’u Budage mu Rwanda Philippe Taflinski, yavuze ko Igihugu cye gishimishwa no gufatanya n’u Rwanda kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Uwari ahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) Luis Navarro, yagaragaje akamaro gakomeye k’iyo gahunda ihuriweho yo kubungabunga umutungo kamere w’amazi mu guharanira iterambere ry’Icyogogo cya Victoria. Ati: “Ishoramari ry’uruganda rw’imyanda i Kigali ruzagira uruhare mu kubaka ubudahangarwa bw’Umujyi wa Kigali n’ubw’umugezi wa Nyabarongo kugera mu Kiyaga cya Victoria.”

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE