Umushinga ReCIC wakwije amashyiga avuguruye 440.000 mu Rwanda

Impinduka mu kwimakaza uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije zikomeje kwigaragaza mu mpande zinyuranye kubera imbaraga Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira muri gahunda zigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Mu mishinga inyuranye ifasha gushyira mu bikorwa icyerekecyo cy’Igihugu cyo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, harimo uwo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu guteka (ReCIC) umaze kugurishirizwamo amashyiga avuguruye asaga 440.000.
Uyu mushinga umaze imyaka ikabakaba itanu, uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku bufatanye n’Ihuriro Mpuzamahanga riharanira Kurwanya Ingaruka z’Imihindagurikire y’Ikirere (GCCA+), ushyirwa mu bikorwa n’Umurango Mpuzamahanga SNV.
Uwo mushinga ushimirwa ko wagize uruhare mu gushyigikira u Rwanda mu rugendo rwo gukora no gukwirakwiza amashyiga avuguruye aho intego yari iyo gukora nibura amashyiga avuguruye 500.000.
Muri iki cyumweru bamwe mu bakora amashyiga avuguruye bagize uruhare mu kuyakwirakwiza, bahuriye mu imurikabikorwa ryateguwe ku bufatanye bwa SNV n’Ihuriro ry’Abakora Imishinga Ijyanye n’Ingufu (EPD).
Iryo murikabikowa ry’iminsi itatu ryatangiye ku wa Gatatu tariki ya 11 Kamena, ryakurikiwe n’inama yahuje abayobozi mu nzego za Leta n’abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, abategura Politiki zinyuranye ndetse na ba rwiyemezamirimo, aho baganiriye ku byagezweho n’umushinga, gusangira amasomo bigiyemo ndetse no ku ngamba z’ahazaza.
Hagaragajwe ko uyu mushinga wibanze by’umwihariko ku gushyigikira ibigo byo mu Rwanda gukora, kongera no gutanga umusanzu mu gukwirakwiza amashyiga avuguruye kandi atangiza ibidukikije, gukora ibicanwa na byo bidahumanya ikirere, kugabanya ibyuka bihumanya, no kurushaho guharanira ubuzima buzira umuze no gufasha abagore n’urubyiruko b’u Rwanda kwiteza imbere.
Ibyo bikorwa byose byagize umusozo w’ibikorwa bya SNV Rwanda mu mushinga ReCIC, nyuma y’amezi 51 ashize ibikorwa byawo bikomeje gutanga umusaruro ku rwego rw’Igihugu.
Eleanor Hartzell, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango SNV Rwanda, yagize ati: “Twese hamwe twafashije guhindura isoko ry’amashyiga avuguruye aho asaga ibihumbi 440 yagurishijwe n’ibigo ndetse n’amakoperative bishyigikiwe n’uyu mushinga, umubare utagaragaza intambwe imaze guterwa gusa ahubwo no kuba hakenewe kongerwa uburyo bwo guteka bwizewe, butekanye kandi buramba.”
Yakomeje agira ati: “Turashimira byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu bayobozi b’Uturere kuko ukwiyemeza kwabo ndetse n’ubufatanye batugaragarije byadufashije kwinjira mu baturage tubagezaho ibisubizo bakeneye.”
Mu bigo byamuritse ibyo bikora harimo Green Hanga Ltd, Eco Green Solutions Ltd na Biomassters Ltd byafatanyije mu gukora ibihumbi by’imbabura n’ibicanwa bya burike (briquettes), bihanga imirimo hibandwa ku bagore n’urubyiruko, kandi binatanga umusanzu mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) irashimira ibyo bigo bikomeje gutanga umusanzu wabyo mu kwimakaza ingufu zitangiza ibidukikije ari na ko haboneka ibisubizo bijyanye n’Icyerekezo cy’Igihugu mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Umushinga ReCIC watangijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2020 ukaba warashyizwe mu bikorwa binyuze muri gahunda mpuzamahanga yiswe EnDev hagamijwe kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no gufasha mu kwimakaza ibisubizo byo guteka bitekanye.














