Kigali, Musanze na Gicumbi bihariye ibihembo by’Umurenge Kagame Cup 2025 (Amafoto)

Amakipe yo mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Musanze na Gicumbi yihariye ibihembo mu Umurenge Kagame Cup 2025. Iyi mikino yasojwe kuri iki Cyumweru, tariki 15 Kamena 2025 mu Karere ka Musanze.
Akarere ka Musanze kahize utundi muri Basketball, aho mu bagabo yatsinze Rutsiro amanota 78-71 mu bagore igatsinda iya Kamonyi amanota 53-48.
Muri Volleyball y’abagore, Gicumbi yegukanye igikombe itsinze Ngoma amaseti 3-2 (22-25, 25-15, 25-22, 24-26, 15-11) mu gihe mu bagabo cyegukanywe na Kicukiro itsinze Ngoma amaseti 3-1 (25-23, 16-25, 25-17, 27-25).
Mu gusiganwa ku magare mu bagabo, Mufiteyesu Emmanuel ukomoka i Gicumbi yongeye kuba uwa mbere nkuko yabikoze umwaka ushize, Ntacogora Emmanuel ukomoka i Musanze aba uwa Kabiri n’aho Mugisha Gad ukomoka i Gicumbi aba uwa gatatu.
Mu bagore, Mukarugwiza Marie Solange ukomoka ku Kamonyi yabaye uwa mbere, Mutuyimana Francine Fracine ukomoka ku Musanze aba uwa kabiri, mu gihe Mukabikorimana w’i Kirehe yabaye uwa gatatu.
Mu kurushanwa mu gisoro cyangwa kubuguza mu bagabo hatsinze Masengesho Jean Claude ukomoka mu Karere ka Kamonyi mu gihe mu bagore hatsinze Mukundente Diane ukomoka mu Karere ka Gicumbi.
Mu mikino yo gusimbuka urukiramende, Umujyi wa Kigali wihariye umwanya wa mbere aho mu bagabo wegukanywe na Masengo Djibril mu gihe mu bagore wegukanywe na Uwamaliya Sorange.
Gusiganwa ku maguru, Umujyi wa Kigali wongeye kwiharira umwanya wa mbere mu byiciro byombi, mu bagabo bakoze metero ibihumbi 15 hatsinze Ntivugiruzwa Ismael wo ni we ubaye uwa mbere mu gihe mu bagore metero ibihumbi 10 hatsinze Niyonshima Zakiy.
Muri Sitball y’abagabo, Ikipe y’Akarere Ka Kirehe yatwaye igikombe itsinze iya Musanze amanota 13-11 mu minota y’inyongera nyuma yo gusoza iminota isanzwe y’umukino banganya amanota 32-32.
Mu bagore, igikombe cyegukanywe na Bugesera itsinze Kirehe amanota 37-20.
Mu mupira w’amaguru mu bagabo, Umurenge wa Jabana wo mu Karere ka Gasabo yatsinze Umurenge wa Mbazi wo mu Karere Ka Huye ibitego 2-0.
Mu bagore, Umurenge wa Mahembe yo mu Karere ka Nyamasheke yatsinze Umurenge wa Kacyiru wo muri Gasabo igitego 1-0 yegukana igikombe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Patrice Mugenzi, yatangaje ko bishimira iyi mikino ikomeje kwitabirwa n’abaturage benshi.
Yagize ati: “Turishimira ko Umurenge Kagame Cup usigaye witabirwa n’abantu benshi aho Imirenge yose 416 yitabiriye. Uyu munsi rero byagaragaye ko bashyigikiye iyi mikino kandi akaba ari umwanya mwiza wo gushyigikira gahunda nziza ya Perezida wa Repubulika yo kwimakaza imibereho myiza ishyira umuturage ku isonga”
Amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” agamije kwimakaza imiyoborere myiza, Gusabana no Kuzamura Impano, akinwa guhera ku rwego rw’Umurenge mu mikino irimo Umupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, amagare, kubuguza (Igisoro), gusiganwa ku maguru, gusimbuka urukiramende ndetse na Sitball.
Amarushanwa ya Umurenge Kagame Cup uyu mwaka afite insanganyamatsiko igira iti “Twimakaze Imiyoborere Myiza Duharanira ko Umuturage ahora ku Isonga”.










