Prince yashyize hanze indirimbo yise ‘God Thank You’

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 15, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umuhanzi Prince Slomon yamaze kugeza hanze indirimbo ‘God Thank You’ avuga ko ifite igisobanuro gikomeye mu buhanzi bwe.

Yavuze ko yanditse iyi ndirimbo afite umutima wuzuye ishimwe ry’ibyo Imana yamukoreye.

Ati: “Hari byinshi Imana yankoreye, sinshobora kubiterura byose. Nahisemo kwandika indirimbo kugira ngo mbikore mu buryo butazibagirana, nshime Uwiteka mu ijwi ryanjye n’umuziki wanjye.”

Ibi yabivuze nyuma yo gutekereza ku bihe bikomeye yanyuzemo, urugendo rwe nk’umuhanzi, n’uburyo Imana yamukomeje ndetse ikamuha amahirwe yo gukomeza gukora umuziki ufite intego.

Mu ndirimbo ye avuga ati: “Mana! ndagushimiye. Ndagushimiye ku buzima, ndagushimiye ku rukundo rwawe, ndagushimiye kuko ntaho wageraga ngo unte.”

Prince Salomon asobanura ko icyanditswe cyabaye isoko y’inkomezi mu myandikire y’indirimbo ye.

Yifashishije igitabo cya Zaburi 103:2, aho agira ati: “Iboneza wanjye, ha umugisha Uwiteka, kandi ntiwibagirwe ibikorwa bye byose byiza.”

Amagambo y’Abatesalonike ba mbere 5:18 yagarukaga mu yagarukaga mu bitekerezo bya Salomon kenshi, akibaza impamvu abantu benshi bibagirwa gushima Imana kandi ariyo ibaha byose.

Agira ati: “Ndashaka ko iyi ndirimbo yibutsa abantu ko gushimira Imana bidategerezwa kuba igihe byose byagenze neza gusa. Ahubwo no mu gihe turi mu rugamba, twibuke ko hari byinshi Imana yakoze.

Iyo ushoboye guhumeka, ubasha kugenda, ukagira amahoro, ibyo byose ni impamvu yo kuvuga ‘God Thank You’.”

Uyu muhanzi ntiyifuza ko abantu bumva iyi ndirimbo ‘God Thank You’ nk’izindi, ahubwo ngo yifuje ko babona umutima wo gushima Imana by’ukuri.

Ati: “Iyi ni indirimbo yawe, ni indirimbo ya buri muntu wumva ko agomba gushima Imana.”

Umuhanzi Prince Salomon ubu abarizwa muri Canada aho akomeje ibikorwa by’umuziki we agamije gushimira Imana ibyo yamukoreye mu bihe bitandukanye.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 15, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE