Burna Boy yasobanuye impamvu y’izina rya Album ye nshya

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu gihugu cya Nigeria, Burna Boy, usigaye wiyita African Giant, yasobanuye impamvu yise Alubumu ye nshya ‘No sign of Weakness’, avuga ko rifitanye isano n’ubuzima yanyuzemo mu rugendo rwe rwa muzika.
‘No sign of weakness’ ni amagambo y’icyongereza ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse gusobanura ‘Nta kimenyetso cy’intege nke’.
Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera iwabo, Burna Boy, yavuze ko yahisemo kugira umwete aho guha umwanya impamvu zirenze imwe zari gutuma ahagarika umuziki.
Yagize ati: “Nari mfite impamvu nyinshi zo kunkura mu muziki ariko sinigeze ngaragaza ikimenyetso na kimwe cy’intege nke, ni yo mpamvu nifuje gusangiza buri wese ubwo buhamya kugira ngo bose bafate umwanzuro wo kutagaragaza intege nke zabo.”
Uyu muhanzi avuga ko intandaro y’izina rya Alubumu ye yifuza ko ryatanga isomo ku bakunzi be.
Ati: “Maze kubona ko izo mpamvu ari nyinshi kandi abifuza ko nava mu muziki ari benshi, nahisemo guhisha agahinda kanjye, nirinda guha umwanya izo mpamvu zose ahubwo mpitamo gushikama no gukomeza urugendo rw’umuziki. Iryo zina narihaye Alubumu kugira ngo abakunzi banjye bamenye intwaro ibafasha.”
‘No Sign of Weakness’ ni Alubumu ya Burna boy ya munani, bikaba biteganyijwe ko izashyirwa ahagaragara tariki 11 Nyakanga 2025.
Igizwe n’indirimbo 16 zirimo izo yafatanyije n’abandi bahanzi hamwe n’izo yakoze ubwe nka Bundle to Bundle, Update, Sweet Love, na Ta Ta Ta, yafatayje na Travis Scott.
Iyi Alubumu ikurikiye iyo yise ‘I told them’ ari nayo ye ya karindwi yashyize ahagaragara mu 2023.