Dore impamvu Murekatete yahisemo gukorana igisigo na Dr Nsabi

Umusizi Murekatete Claudine, uherutse gukorana igisigo yise ‘Arubatse’ n’umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Dr. Nsabi, yatangaje impamvu yahisemo gukorana na we kandi adasanzwe amenyerewe mu busizi.
Murekatete avuga ko impamvu yahisemo gukorana igisigo na Dr. Nsabi ubusanzwe witwa Nsabimana Eric, yashingiye ku buhanga akorana filime.
Ati: “Impamvu namuhisemo ni uko ari umuhanzi w’umuhanga mu rwenya na filime, ukunzwe kandi ubikorana ubuhanga. Ni yo mpamvu nahisemo gukorana na we kuko nabonaga ubwo buhanga yabukoresha mu gutanga umusanzu mu busizi.”
Uyu musizi avuga ko yatunguwe n’ubuhanga mu busizi yabonanye Dr. Nsabi.
Ati: “Natunguwe n’uko nta jambo na rimwe yigeze ambaza ngo ibi ngibi babisoma bate, babivuga bate, ahantu hose yarisangaga wagira ngo asanzwe ari umusizi. Byarantunguye cyane.”

Ubuhanga Dr. Nsabi yagaragarije Murekatete bwatumye amufata nk’umusizi w’umuhanga ashingiye ku gisigo bakoranye.
Ati: “Namusobanura nk’umusizi w’igitangaza uzi gutwara ibintu mu njyana ya gisizi, akabihuza na rwa rwenya rwe bikarushaho kuryoha.”
Murekatete asanga Dr.Nsabi ari umuhanzi utazirikirwa mu gice kimwe kuko hari izindi mpano yibitseho kandi afitemo ubuhanga.
Igisigo ‘Arubatse’ cyamaze gukorerwa amajwi kikaba kiri ku mbuga zose zicururizwaho umuziki, zirimo Audio Mark, Spotify, Boomplay n’izindi.
Umusizi Murekatete avuga ko mu buryo bw’amashusho kizaba cyageze kuri youtube vuba.
Ni igisigo akoze nyuma y’icyo yise ‘Mukiriho’ yashyize ahagaragara tariki 6 Mata 2025, gikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaburana n’ababo kikabafasha kubibuka.

TUYISHIMIRE ERIKE says:
Nyakanga 16, 2025 at 2:02 amAndika Igitekerezo hanoNDAGUKUNDA