APR FC yatandukanye n’abakinnyi batandatu

APR FC yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi batandatu basoje amasezerano, ibifuriza guhirwa ahandi bazerekeza.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Kamena 2025, ni bwo APR FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo itangaza ko yatandukanye n’abakinnyi 6.
Mu bo yatandukanye na bo harimo Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma, Pavelh Ndzila, Nshimirimana Ismaël, Kwitonda Alain ndetse na Ndayishimiye Dieudonné.
APR FC yasoje umwaka w’imikino wa 2024/25 yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya Gatandatu yikurikiranya ibona itike yo guhagararira U Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League 2025/26.
Nubwo iyi kipe itarabitangaza abakinnyi yongeyemo amakuru avuga ko yamaze gukura abakinnyi batatu barimo Bugingo Hakim na Iraguha Hadji bakiniraga Rayon Sports, Ngabonziza Pacifique wakiniraga Police FC na Ronald Ssekiganda wakiniraga Villa SC yo muri Uganda.
Iyi kipe y’ingabo z’Igihugu ikomeje gushaka umutoza mushya usimbura Darko Novic. Wasezerewe habura imikino ngo ya Shampiyona ya 2024/25.





Munyeshyaka emmanuel says:
Kamena 18, 2025 at 10:34 amApr ndayikunda cyane nyihoza kumutima izane abasimbura bariya isezereye ibyo banduhaye twarabishimye