U Burusiya bwahaye Ukraine imirambo irenga 1000 y’abasirikare baguye ku rugamba

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 14, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

U Burusiya bwahaye Ukraine imirambo 1 200 y’abasirikare bayo  baguye ku rugamba mu gikorwa cyo guhererekanya imirambo n’imfungwa z’intambara kuva intambara yatangira mu myaka itatu ishize.

Iyo mirambo yasubijwe ku wa 13 Kamena nyuma y’amasezerano yagezweho mu biganiro by’amahoro byabereye i Istanbul mu kwezi gushize.

U Burusiya bwo bwashinje Ukraine kunanirwa gusubiza imirambo y’abasirikare bayo kandi ari byo bikubiye mu masezerano.

Ibitangazamakuru bya Leta y’u Burusiya  byatangaje ko umwe mu bavugira  Leta utatangajwe umwirondoro yemeje ko nta murambo n’umwe bahawe.

Yagize ati: “Uyu munsi u Burusiya bwashyikirije Ukraine imirambo y’abasirikare bayo 1 200 ariko  nta numwe twahawe.”

Umunyamabanga wihariye wa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Medinsky, na we aherutse kuvuga ko Ukraine yasubitse itunguranye igikorwa cyo guhererekanya imirambo n’imfungwa ku wa 7 Kamena kandi nta bisobanuro yigeze itanga.

 Ibiro bishinzwe gucunga iby’imfungwa z’intambara muri Ukraine ejo  byatangaje  ko inzobere  mu by’ibimenyetso bya gihanga (forensic experts) zatangiye gupima  kugira ngo hamenyekane imyirondoro y’imirambo yakiriwe nubwo bakeka ko ari iya Ukraine.

U Burusiya bwari buherutse guhererekanya  iyindi mirambo 1 212 y’abasirikare ba Ukraine, nayo ibuha imirambo 27.

Nubwo hakomeje ihangana ku mpande zombi ariko ibihugu byombi byemeranyijwe  guhererekanya imirambo igera ku 6 000  no guha agaciro gakomeye irekurwa ry’imfungwa z’intambara zirembye, abakomeretse cyane ndetse n’abari munsi y’imyaka 25.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 14, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE