Urubyiruko rwasabwe kuvoma imbaraga mu mateka rukubaka u Rwanda

Mu biganiro byahuje urubyiruko rwo hirya no hino mu Gihugu rugera kuri 200 mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byateguwe n’Umuryango Never Again Rwanda (NAR), rwasabwe kuvoma imbaraga mu mateka u Rwanda rwanyuzemo rugaharanira gukomeza kubaka Igihugu cyiza kizira amacakubiri.
Muri iyi nama ngarukamwaka yabereye i Kigali uyu munsi ku wa 9 Kamena 2022, ibaye ku nshuro ya 11, urubyiruko rwaganirijwe ku mateka Igihugu cyanyuzemo ndetse na rwo rusangizanya amateka y’ubuzima bwarwo.
Bamwe mu rubyiruko bahaye bagenzi babo ikiganiro bakabasangiza amateka y’ubuzima bwabo, bagarutse ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, bashimangira ko ari ngombwa ko buri wese aharanira kwishakamo imbaraga zo guhangana na zo no kwiyubaka.
Mizero Irené ati: “Jenoside yagize ingaruka kuri benshi harimo n’abari abakiri bato ubwo yabaga. Abariho uyu munsi dufite umukoro wo kubaka amateka meza no gusigira umurage w’amahoro n’ubwiyunge abazadukomokaho”.
Umurizaboro Aline yagize ati: “Nubwo hari ibikomere tugifite nk’abakiri bato, reka twishakemo imbaraga zo gufata akaboko abafite imbaraga nke maze dufatanye urugendo rwo gukira ibikomere no kwiyubakira igihugu”.
Muri uru rugendo rwo kwiyubaka, hagaragajwe kandi ko bisaba ko buri wese agira uruhare mu guhangana n’abashaka gusenya ibyo Igihugu kimaze kugeraho.
Dr. Assumpta Muhayisa Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kwibuka no gukumira Jenoside muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yasabye urubyiruko kujya runyomoza amakuru atari yo avugwa n’abashaka kongera gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, abapfobya, bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Ntidukwiye gutukana nk’uko abapfobya babigenza, dushire amanga turwanye ingengabitekerezo twereka abapfobya ukuri ndetse tunandika amateka”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Mwesigwa Robert yibukije inshingano urubyiruko rufite mu gutanga umusanzu mu kubaka igihugu ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yanagarutse ku mateka Igihugu cyanyuzemo avuga ko akwiye kuvomwamo imbaraga zo kubaka ejo hazaza heza.
Yagize ati: “Amateka yacu asharira dukwiye kuyavomamo imbaraga zo kubaho no kubaka ejo hazaza ndetse dukwiye kuyaganiraho no kubwizanya ukuri kugirango tugere aho twifuza.
Umuyobozi Mukuru wa NAR Dr. Nkurunziza Joseph Ryarasa yavuze ko uyu munsi urubyiruko rukeneye kumenya no guhora rwibutswa ingaruka z’ingengabitekerezo mbi, kandi hakabaho kurufasha kwiteza imbere kugira ngo rwubake ejo hazaza.
Ati: “ Ni inshingano zacu kubaka Igihugu cyiza kizira amacakubiri”.
Yahamagariye urubyiruko kubyaza umusaruro ibiganiro bigenda bitangwa kugira ngo rukuremo amasomo y’ingenzi mu mateka u Rwanda rwanyuzemo kandi rugire uruhare mu kubaka ubumwe.






